Kuri ik’icyumweru , tariki 18 Kamena 2023 , nibwo ikipe y’igihugu , amavubi , kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye , yakiriye ikipe y’igihugu ya Mozambique mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Africa 2024 , ubundi umukino uza kurangira igihugu cya Mozambique gitsinze ibitego (2-0).
Iy’itsinzi , igihugu cya Mozambique akaba ari itsinzi kishimiye cyane doreko yagifashije kugira amanota arindwi (7pts) mu itsinda giherereyemo , aho ari amanota yagifashije guhita gifata umwanya wa kabiri muri ir’itsinda bigihesha amahirwe y’uko gishobora kubona itike y’igikombe cya Africa , AFCON2023.
Gusa , kurundi ruhande ikipe y’igihugu , amavubi , yo akaba atariko byari bimeze kuko nyuma yo gutsindwa uy’umukino amahirwe yo kuba yazitabira ik’igikombe cya Africa yayise ayoyoka yose uko yakabaye doreko ubu amavubi ariyo ya nyuma mwitsinda aherereyemo n’amanota abiri (2pts).
Nyuma yo gutsindwa kw’ikipe y’igihugu , amavubi , akaba ari ibintu byababaje abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange doreko hakomeje kwibazwa ku kazoza k’iyi kipe y’igihugu abanyarwanda bakunda ari benshi cyane.
Gutsindirwa mu rugo kwa amavubi , akaba ari ibintu byongeye kubyutsa amarangamutima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza icyabuze ngo iy’ikipe y’igihugu ngo ibone itsinzi doreko iheruka gutsindira umukino ku butaka bw’u Rwanda mu myaka itanu ishize.
Abanyarwanda benshi by’umwihariko abakoresha urubuga rwa Twitter bakaba baragiye bagaruka kuri iy’itsinzwi y’amavubi bibaza icyabuze ngo yongere agaruke kuruhando mpuzamahanga ahatanira gutsinda kurusha uko yahora atsindwa amanywa na n’ijoro , ibimaze kuba nk’umuco.
Nyuma y’uko U Rwanda ari igihugu cyizwi kuruhando mpuzamahanga nk’igihugu ntayegayezwa mungeri zose n’inzego zose z’igihugu zitandukanye , kuri ubu abanyarwanda bakomeje kwibaza icyabuze ngo no mu mupira w’amaguru U Rwanda rukomere kandi rugire igitinyiro muri uy’umukino ufatwa nk’umukino ukunzwe kurusha iy’indi yose kw’isi.
Umuvigizi wa goverinoma wungirije , Mukuralinda , nyuma yo gutsindwa kw’amavubi akaba ariwe wabimburiye abandi muguha igitekerezo abashinzwe gutegura ndetse no kureberera iy’ikipe y’igihugu , amavubi , ubundi avugako itsinzwi y’amavubi izahoraho mugihe ababishinzwe badahereye hasi ngo bategure iy’ikipe y’igihugu ndetse no gushyiraho umurongo ubuneye w’umupira w’amaguru mu Rwanda.