Kuri uyu munsi , nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Titi Brown agiye kongera gusubira imbere y’urukiko nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugizemo umwere.
Ku itariki 10 Ugushyingo 2023 , akaba aribwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown ku icyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure akanamutera inda.
Gusa , nyuma y’ukwezi kumwe afunguwe uyu musore ubyina indirimbo zigezweho akaba yongeye guhamagazwa imbere y’ubutabera kugirango yongere yisobanure nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye umwanzuro w’urukiko rwamugize umwere kuri ib’ibyaha yari akurikiranyweho.
Titi brown , mbere y’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugira umwere kuri ib’ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho akaba yari amaze igihe kingana n’imyaka ibiri muri gereza afunze atarabasha ku burana kugirango ahamwe n’icyaha cyangwa abe umwere.
Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown , akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 ndetse akanamutera inda bivugwako ari icyaha yakoze tariki 14 Kanama umwaka wa 2021 , ni mugihe ariko iy’inda ibizamini bya Muganga byagaragajeko atari Titi Brown wayimuteye.