Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions , uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , akurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano yitabye urukiko kugirango aburane kw’ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo.
Kuri uyu wa gatatu , tariki 10 Gicurasi 2023 , akaba aribwo Tirahirwa Moses yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugirango aburane kw’ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo ku byaha akurikiranweho birimo icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa Moses , urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwaramutaye muri yombi akurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano gusa nyuma yo gupimwa akaba yarasanzwe igipimo cy’urumogi yanyweye kingana na 312 ndetse biyita byiyongera ku byaha akurikiranweho.
Tirahirwa Moses , ubwo yarari mu rukiko akaba yemereye urukiko ko urumogi yapimwe agasagwamo rwo yarunyweye atabihakana ariko avugako ari urumogi yanywe mugihe cy’imyaka ibiri ubwo yabaga mu gihugu cy’ubutaliyani doreko kunywa urumogi muri ik’igihugu bidafatwa nk’icyaha.
Gusa abajijwe ku rumogi rwasanzwe mu rugo rwe mugihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwajyaga ku musaka , Tirahirwa , akaba yavuzeko atazi uburyo urwo rumogi rwageze iwe doreko rwasanzwe mw’ishati atari yakambara na rimwe , akaba yabwiye urukiko ko rwagakwiye ku mugira umwere kuri icyo cyaha kuko urumogi yanywe yarunywereye mu gihugu cy’ubutaliyani.
Ku cyaha cy’inyandiko mpimbano ashinjwa , Moses , akaba yahakanye ik’icyaha ubundi avugako atigeze ahindura urwandiko rwe rw’inzira ahubwo we ngo icyo yakoze yifashishije fotokopi yarwo ndetse ko yabikoze bitewe na firimi arimo kwitegura gusohora urwo rwandiko ruzagaragaramo.
Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Tirahirwa Moses gufungwa iminsi 30 yagateganyo bitewe n’ibyaha akurikiranweho kugirango atabangamira iperereza mugihe rigikomeje , Moses akaba yasabye urukiko kuba rwamurekura akaburana adafunze ubundi atanga ingwate y’inzu ye y’imideli ya Moshions ifite agaciro ka miliyoni 3frw z’amfaranga y’u Rwanda.
Tirahirwa Moses , Uretse no gutanga ingwate y’inzu ye y’imideli , mushiki we ndetse na se nabo bakaba bamwishingiye kugirango abashe kuzakomeza ku burana adafunze , nyuma yo kumva impande zombi urukiko rukaba rwanzuyeko ur’urubanza ruzasomwa , tariki 15 Gicurasi 2023.