Home Breaking News Urubanza rw'umubyinnyi Titi Brown rwongeye gusubikwa

Urubanza rw’umubyinnyi Titi Brown rwongeye gusubikwa

Urubanza ry’umubyinnyi w’indirimbo zigezweho hano mu Rwanda , Ishimwe Thierry , wamenyekanye nka Titi Brown rwongeye gusubikwa mugihe hari hitezweko hasomwa imyanzuro yarwo ubundi urukiko rutangaza ko rwasubitswe kugira ngo haburanwe ku bimenyetso bishya byabonetse.

Urukiko rukaba rwaratangaje ko urubanza rurengwa Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown , rwongeye gusubikwa kugira ngo haburanwe ku bimenyetso bishya byabonetse ubundi rutangaza ko uru rubanza ruzabukurwa , tariki 13 Ukwakira 2023.

Titi Brown , akaba yaratawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana akanamutera inda ndetse ibi byaha nyiri bwite akaba yarabyiyemereye imbere y’urukiko ariko nyuma biza kugaragara ko umwana ashinjwa ko yasambanyije akanamutera inda basanze inda atari y’uyu mubyinnyi , Titi Brown.

Urubanza rwa Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown , akaba ari kimwe mu bikomeje kugarukwaho ku mbugankoranyamba za hano mu Rwanda , ariko by’umwihariko urubuga rwa X rwahoze ari Twitter , aho abarukoresha benshi basabira ubutabera uyu mubyinnyi.

Umubyinnyi , Titi Brown , ubwo yatabwaga muri yombi akaba yaraburanye kwifungwa n’ifungurwa rya gateganyo aho yaje gukatirwa iminsi 30 yagateganyo kugirango azaburane mu muzi , gusa kuva icyo gihe kugeza uyu munsi akaba amaze hafi imyaka ibiri muri gereza agitegereje ku burana.

Ibi , akaba aribyo byazamuye amarangamutima ya benshi bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X , aho bavugako igihe kibaye kinini uyu mubyinnyi Titi Brown yagahahwe ubutabera nk’abandi banyarwanda bose doreko hari na bavugako uyu musore y’aba yarakorewe akagambane agafungishwa.

Ibi barabivuga mugihe byamaze kugaragara ko umukobwa uyu musore ashinjwa kuba yarasambanyije akanamutera inda ibizamini byagaragajeko inda atariye , gusa nanone uyu musore Titi Brown akaba yari yemeyeko ariwe wasambanyije uwo mwana w’umukobwa akanamutera inda.

Gusa , abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X , bakaba barakomeje kuzamura ijwi ryabo basabako uyu musore yahabwa ubutabera kugeza aho byabaye ngombwa ko umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda , ashyira umucyo kuri uru rubanza rumaze hafi imyaka ibiri rutarabunwa.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here