Police y’igihugu cy’ubufaransa yarashe abantu 2 bari mu modoka bayita bapfa nyuma y’amasaha make Perezida Emmanuel Macron amaze gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu cy’ubufaransa mu ku kiyobora muri mpanda ye ya kabiri.
Ibi byabereye ku kiraro kimaze igihe kirekire kizwi kw’izina rya Pont Neuf ahagana mu masaha ya saa sita z’ijoro ubwo abari batwaye imodoka bageraga kuri bariye ya Police y’umujyi wa Paris bayihagarika ikanga guhagarara , police igahitamo kuyirasaho.
bivungwako iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi irimo irasatira abapolice nabo bayise bayirasaho abantu babiri bari barimo bayita bapfa uhundi wa gatatu arakomereka , nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’igihugu cy’ubufaransa.
Abarashwe bakaba bari mu modoka ya Volkswagen , abarashwe bakaba bararasiwe muri kiro-metero 2 gusa hafi naho Perezida Emmanuel macron yarari kwishimira itsinzi kumwe n’abafaransa benshi bamushyigikiye bari baje kwifatanya nawe mu kwishimira itsinzi ye yo kongera kuba Perezida w’ubufaransa ku nshuro ye ya kabiri.
Police y’ubufaransa ntago yigeze itangaza nimba icyo gikorwa kigize ntaho gihuriye n’umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano n’ibyishimo byanyuma y’amatora mu gihe Perezida Emmanuel macron yararimo yishimira itsinzi kumwe n’abafaransa benshi.
ibiro ntaramakuru by’igihugu cy’ubufaransa kandi byavuzeko hayise hatangizwa iperereza ryihuse kuri icyo kibazo cyabaye ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yatumye haraswa abantu 2 bagahita babura ubuzima.
Source : Al Jazeera