Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan , kuri ik’icyumweru , yegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2023 nyuma y’icyumweru cyose abasiganwa ku magare bazenguruka igihugu ku magare , Henok Mulubrhan akaba yegukanye Tour du Rwanda ya 2023 , nyuma y’uko ari nawe wegukanye agace ka nyuma kir’irushanwa rya Tour du Rwanda 2023.
Tour du Rwanda 2023 , nyuma y’uko abakinnyi bari bamaze icyumweru cyose bazenguruka intara z’igihugu cy’u Rwanda , kuri ik’icyumweru tariki 26 Gashyantare 2023 , akaba aribwo byari bitenganyijweko ir’irushanwa rishyirwaho akado rikabona nyiraryo nyuma y’icyumweru abasiganwa bicaye ku magare.
Agace ka nyuma ka TdRwanda 2023 , akaba ari n’agace kitabiriwe n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida Paul Kagame nkuko amaze ku bimenyereza abanyarwanda ndetse n’abakunzi buy’umukino w’amagare aho mu mwaka wa 2022 nabwo yitabiriye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ndetse ka kanegukanwa n’umunyarwanda Mugisha Moise.
Tour du Rwanda 2023 , akaba ari irushanwa ryabayemo guhangana gukomeye hagati y’abakinnyi baryitabiriye bitewe nuko kuri iy’inshuro umwenda w’umuhondo wambarwa n’umukinnyi uyoboye abandi , ari umwambaro wambawe n’abakinnyi barenga 3 kandi bakinira amakipe atandukanye.
Muri uy’umwaka wa 2023 , kuruhande rw’abanyarwanda akaba ari irushanwa ritabagendekeye neza nkuko mu mwaka wa 2022 byari byagenze bitewe nuko Tour du Rwanda 2023 umunyarwanda Muhoza Eric ariwe wagerageje kwitwara neza aho yasoje isiganwa ari mu myanya 10 ya mbere , mugihe muri 2022 umunyarwanda Mugisha Moise yari yatwaye agace ka nyuma kir’irushanwa.
Chris Froome , rurangiranwa muri uy’umukino wo gutwara amagare aho kuri ubu ari we mukinnyi ufite agahigo ko gutwara Tour du France inshuro zigera kuri 4 , Froome , Tour du Rwanda ikaba itaramugendekeye neza kuko irushanwa ririnze rirangira nta gace ko muri ir’irushanwa abashije kweguna.