Ku i saa ya samoya zo mu rwanda nibwo Beatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 yageze mu Rwanda yoherejwe na Leta zunze ubumwe za America.
Beatrice Munyenyezi mu maboko ya RIB
Beatrice Munyenyezi akurikiranweho ibyaha 7 aribyo: icyaha cya mbere kwica nki cyaha cya jenoside , icyaha cya kabiri gucura umugambi wogukora jenoside , icyaha cya gatatu gutegura jenoside , icyaha cya kane gushishikariza kuburyo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora jenocide , icyaha cya gatanu ubufatanya cyaha muri jenoside , icyaha cya gatandatu kurimbura nkicyaha cyibasiye inyoko muntu , icyaha cya karindwi ubufatanyacyaha mugusambanya kugahato nki cyaha kibasiye inyoko muntu. ibyaha Beatrice Munyenyezi akurikiranweho
Nyuma ya jenoside Beatrice Munyenyezi na bana be bahungiye muri kenya mu mwaka 1995 nibwo yanditse urwandiko rusaba ubuhungiro muri america yigize umwe mubagizweho ingaruka na jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Beatrice Munyenyezi afungiye kuri station ya police ya Remera ahakunze gufungirwa abandi banyarwanda benshi bashakishwa n’urwanda ku rwego mpuzamahanga iyi station niyo iherutse gucamo Paul Rusesabagina nawe washakishwaga n’urwanda.