Urukiko rukuru rwa gisirikare rukorera I Kanombe rwagabanyirije ibihano abasirikare 2 , private Nishimwe Fidel na Private ndayishimiye Patrick bashijwaga icyaha cyo gufata cyangwa gusambanya abantu kugahato bakoreye ahitwa muri banyaye , kuko icyo cyaha bagihanaguweho.
Icyo cyaha ndetse no gukubita , kwiba bagiye babishijwa ko babikoreye muri Kangondo muri Werurwe umwaka wa 2020 , aba bombi bakaba bahanaguweho icyo cyaha n’urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyuwa mbere Ukuboza umwaka wa 2021.
Ubwo abo basirikare bakatirwaga igifungo n’urukiko rw’ubujurire rwa gisirikare mu Ukwakira 2020 , baje kujurira mu rukiko rukuru rwa gisirikare mu kwezi kwa kurikiyeho Ugushyingo 2020 , bakaba baraburanaga barikumwe na basiviri 2.
Aba basiviri uko ari 2 aribo Ntakaziraho Donath na Mukamulisa Diana bakoraga akazi kirondo , ubushinjacyaha bwavugako abakoze ibyaha bajyaga kubikora bari kumwe naba banyerondo , ubu aba uko nabo ari 2 bakurinywe n’urukiko rukuru rwa gisirikare.
Private Ndayishimiye Patrick wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 3 yakigabanyirijwe gisigara ari amezi 5 nihazabu ry’amafaranga ibihumbi (100000) , bisobanuyeko yarangije igifungo cye kuko yari amaze igihe kingana n’umwaka afunze.
Private Nishimwe Fidel nawe wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe nawe urukiko rwa mukatiye igifungo cy’amezi 6 nihazabu ry’amafaranga ibihumbi (500000) , bisobanuyeko nawe yari yarakirangije kuko yari amaze igihe kingana n’umwaka nawe funze.
Abasiviri bo barengwanaga n’abasirikare , Ntakaziraho Donath na Mukamulisa Diana bo bahanishijwe igifungo cy’amezi 5 nihazabu ry’amafaranga ibihumbi (100000) , gusa Mukamulisa Diana akaba azagikora nyuma y’umwaka 1 kuberako afite umwana muto ari kwitaho.
Source : KT Press