Umukuru w’igihungu yohereje ubutumwa bw’ihanganisha umuryango wa nyakwigendera Depite Fidele Rwigamba

Umukuru w’igihungu yohereje ubutumwa bw’ihanganisha umuryango wa nyakwigendera Depite Fidele Rwigamba

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame n’umuryango we bifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera Depite Fidele Rwigamba witabye Imana kumyaka 73 aho yaramaze igihe afite ikibazo cy’uburwayi arinabwo bwamuhitanye.

Kuri iki cyumweru , akaba aribwo umurambo wa nyakwigendera Depite Fidele Rwigamba wasezeweho bwa nyuma mu muhango waranzwe no kuvuga ibigwi ndetse n’amateka byaranze ubuzima bwe , akaba ari umuhango wabereye mungoro y’inteko nshingamategeko.

Gusezeraho bwa nyuma , Depite Fidele Rwigamba , akaba ari umuhango witabiriwe nabo mu muryango wa nyakwigendera depite Fidele Rwigamba , inshuti za nyakwigendera depite Fidele Rwigamba , abadepite , abasenateri ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu nzego nkuru z’igihugu.

Minisitiri muri Peresidatse , Uwizeye Judith , akaba ariwe wari witabiriye uy’umuhango wo gusezeraho mu cyubahiro , Depite Fidele Rwigamba , ahagarariye umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse anasoma ubutumwa umukuru w’igihugu yageneye umuryango wa nyakwigendera Depite Fidele Rwigamba.

Ubutumwa bw’umuryango w’umukuru w’igihugu bwasomewe muri uy’umuhango bukaba bwaragiraga buti ” Perezida wa Repabulika Paul Kagame n’umuryango we , bamenye inkuru mbi y’uko Depite Fidele Rwigamba yitabye Imana , ukaba warababajwe niyo nkuru mbi kandi wifatanyije n’abana be n’umuryango wose muri ik’igihe cya gahinda kenshi”.

Perezida w’umutwe w’abadepi mu nteko nshingamategeko , Depite Mukabarisa Donatire , akaba yaravuzeko nyakwigendera Depite Fidele Rwigamba ari umuntu waranzwe no gukora inshingano ze neza kandi akaba yari umuntu ukorana n’abandi.

Depite Mukabarisa Donatire , akaba yarakomeje avugako nyakwigendera Depite Fidele Rwigamba yarazwiho gukora umurimo untoze ndetse no kugisha inama , akinshisha bugufi kandi akarangwa no gukoresha ukuri , Depite Fidele Rwigamba akaba yaritabye Imana tariki 15 Gashyantare 2023 nyuma y’uko yaramaze igihe arwaye.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *