Umujyanama mu by’umutekano w’umukuru w’igihugu , General James Kabarebe , kuwa gatanu , tariki 23 Kamena 2023 , yasuye ingabo z’u Rwanda ziri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado , ubundi azishimira umuhate wazo mu kuzuza inshingano zahahwe ndetse azizaba gukomereza aho zigejeje.
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame , General James Kabarebe , akaba yarasuye iz’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ik’igihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado ubundi araziganiriza azishimira uburyo zarwanyije imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye iy’intara ya Cabo Delgado.
Umujyanama wa Perezida , akaba yarageze mu gihugu cya Mozambique nyuma y’uko yari amaze igihe ari mu bikorwa byo gusura inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro kw’isi aho yari aherutse no gusura inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu gihugu cya Centra Africa.
General James Kabarebe , akaba yarasuye iz’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri Mozambique mugihe umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yari aherutse gutangaza ko ibikorwa byo kugarura amahoro muri ik’igihugu cya Mozambique muri iy’intara ya Cabo Delgado bigeze ku kigero cya 80%.
Ur’uruzinduko rwa General James Kabarebe , rukaba rubayeho mugihe ik’igihugu cya Mozambique cyatangiye ibikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’iterabwoba yarwanyaga ubutegetsi bwa Mozambique ubundi bakaza guhashywa n’ingabo z’u Rwanda , kuri ubu zigenzu intara ya Cabo Delgado aba batangiye gusubizwa mu buzima busanzwe bari barigaruriye.
Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , nawe abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter akaba yarashimiye mugenzi we Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique ndetse n’abaturage b’iki gihugu cya Mozambique , kuri ik’ikigikorwa babashije kugeraho bashyize hamwe cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi babarizwaga mu mitwe y’iterabwoba.