Home Amakuru Ubwongereza n'u Rwanda bagiye gusinyanya amasezerano mashya agamije kurengera ubuzima bw'Abimukira

Ubwongereza n’u Rwanda bagiye gusinyanya amasezerano mashya agamije kurengera ubuzima bw’Abimukira

Leta y’ubwongereza na leta y’u Rwanda , bakomeje gukona mu gushakira umuti ikibazo cy’Abimukira n’abasaba ubuhungiro binjira mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko , nyuma y’uko amasezerano ibihugu byombi byari byarasinyanye urukiko rw’ubwongereza ruyatejeje agaciro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri , tariki 5 Ukuboza 2023 , akaba aribwo minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu mu bwongereza yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kazi aho biteganyijwe ko aje gushyira umukono ku masezerano mashya azagenderwaho mu kohereza abimukira mu Rwanda.

Aya masezerano mashya , akaba ari amasezerano leta y’ubwongereza na leta y’u Rwanda bagiranye nyuma y’igihe gito urukiko rw’ikirenga rw’ubwongereza ruyatejeje agaciro amasezerano leta zombi zari zasinyanye mu gukemura ikibazo cy’Abimukira binjira mu bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu mu bwongereza , James Cleverly , akaba yageze mu Rwanda aho biteganyijwe ko ari buze kugirana ibiganiro na minisitiri w’ububanyi na mahanga w’u Rwanda , Dr Biruta Vincent , ubundi bagasinyanya amasezerano mashya ajyanye n’ikibazo cy’Abimukira.

U Rwanda n’ubwongereza , bakaba bamaze igihe bakorana kubijyanye no gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’Abimukira n’abasaba ubuhungiro binjira mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kureba uburyo ubuzima bwabo bwakurwa mukaga bahura nako mugihe baba bari guhunga.

Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rw’ubwongereza ruyatejeje agaciro aya masezerano y’u Rwanda n’ubwongereza , u Rwanda rukaba rwarubashye icyemezo cyarwo ariko rwamagana imvugo y’uru rukiko rwakoresheje ruvugako u Rwanda ari igihugu kidatekanye kuburyo rwakoherezwamo abimukira.

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza , Rish Sunak , akaba yaravuzeko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iki cyemezo cy’igihugu cye n’u Rwanda gishyirwe mu bikorwa , nyuma y’uko amasezerano ya mbere urukiko rw’ikirenga ruyitambitse ndetse kuri uyu wa kabiri ibihugu byombi bikaba bigiye gusinya amasezerano mashya ajyanye n’iki kibazo cy’Abimukira , kugirango batangire koherezwa mu Rwanda.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here