Minisitiri w’igihugu cy’ubwongereza , Rishi Sunak , yashimangiyeko yizeyeko amasezerano ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda ajyanye n’ibibazo by’abimukira binjira mu bwongereza azashyirwa mu bikorwa ubundi ab’abimukira bagatangira koherezwa mu gihugu cy’u Rwanda.
Mu kiganiro yahaye urubuga rwa Talk TV , Minisitiri Rishi Sunak akaba yaravuzeko hari ikizere cyo gutangira kohereza mu Rwanda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro binjiye muri ik’igihugu cy’ubwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w’intebe w’ubwongereza , Rishi Sunak kandi akaba yaravuzeko igihugu cye cy’ubwongereza gishaka guca burundu ibikorwa byo kwambutsa abantu mu buryo bwamagendu , yatumye abantu binjira muri ik’igihugu cy’ubwongereza banyuze mu nzira y’amazi ituruka mu gihugu cy’ubufaransa izwi nka “English channel”.
Iy’inzira ya “English channel” ikaba igaragazwa nk’imbogamizi ikomeje guteza ikibazo cy’abimukira bakomeje kwiyongera muri ik’igihugu cy’ubwongereza , aho imibare igaragazako mu mwaka wa 2021 abagera ku bihumbi 2,526 binjiye mu bwongereza.
Mugihe mu mwaka wa 2022 bamaze kugera ku bihumbi 45,756 byinjiye mu bwongereza , ni mugihe abinjira mu bwongereza ugerenyije n’umwaka wa 2021 biyongereyeho abagera ku bihumbi 17,000 bakoreshaje uy’umuyoboro wa “English channel” binjira muri ik’igihugu cy’ubwongereza.
Mu kwezi kwa kane umwaka wa 2022 , akaba aribwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kwakira abimukira n’ubwongereza aho ubwongereza buzajya bwohereza abimukira batujuje ibyangobwa mu Rwanda ubundi abatabyujuje bagafashwa kubishakirwa , ababishaka bakaba basubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima mu Rwanda.
Ni mugihe ay’amasezerano y’ubwongereza n’u Rwanda ariko areba abimukira binjiye mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2022 , goverinoma y’ubwongereza ikaba yaravuzeko ari igikorwa ishaka kugerageza ikarebako cyatanga umusaruro kuko kizatuma abimukira bamwe bajyaga muri ik’igihugu ku mpamvu zidafatika bazacika intege ndetse bikanagabanya ikiguzi leta y’ubwongereza itanga ku kwita ku bimukira binjiye mu bwongereza kuburyo bunyuranyije n’amategeko