Home Amakuru Rwanda- RDC : RDF yamaganye ubutumwa buvugako igiye gushoza intambara ku gihugu...

Rwanda- RDC : RDF yamaganye ubutumwa buvugako igiye gushoza intambara ku gihugu cya Congo

Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) , bwamaganye ubutumwa bw’ubucurano bwa kwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urugaba rwa Twitter , bwavugako igisirikare cy’u Rwanda cyamaze gutangaza ko kigiye gutangiza intambara yeruye ku gihugu cya Congo.

Kuri uyu wa kabiri , tariki 11 Nyakanga 2023 , akaba aribwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwamaganye ub’ubutumwa bw’ubucurano bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bwavugako igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kigiye gutangiza intambara kuri Congo.

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) , bukaba bwarasabye abakoresha ur’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kudaha agaciro ubu butumwa kuko bwacuzwe mu rwego rwo guteza amakimbirane hagati y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.

U Rwanda na Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , kuri ubu akaba ari ibihugu birebana ay’ingwe ndetse isaha n’isaha kubera umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi , bikavugwako ibihugu byombi bishobora kwisanga byacakiranye hagati y’ingabo z’igihugu byombi.

Hakaba hashize igihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe , nyuma y’uko umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu burasirazuba bwa Congo , igihugu cya Congo kikaba cyarashinje u Rwanda gutera inkunga uy’umutwe kugirango ushore intambara ku butegetsi bwa Congo.

U Rwanda , ariko rukaba rwahakanye ib’ibirego bya Congo kuko ari ibirego bitari bifite ishingiro kuko n’inshuro nyinshi ubutegetsi bwa Congo bwasabwe gutanga ibimenyetso by’ibirego bushinja u Rwanda bukabibura , ni mugihe u Rwanda rwakunze gusaba Congo kureka gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda.

Ndetse , inshuro nyinshi uy’umutwe wa FDLR ufatanyije n’igisirikare cya Congo (FARDC) bakaba baragiye bakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda birimo kurusa inshuro zigera kuri eshatu ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2022.

U Rwanda , rukaba rwaragiye rwamagana ubu bushotoranyi bw’igisirikare cya Congo gifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda , ndetse ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bukaba bwaragiye bugaragariza amahanga ubu bushotoranyi bwa Congo.

Ubutumwa bw’ubucurano bwa maganywe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF).

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here