Abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu n’imari muri sena y’u Rwanda bari mw’isuzuma ry’iterambere ry’imijyi mu Rwanda , batangajeko nyuma yo kurangiza iri suzuma bazatanga raporo yerekana ibibazo bibangamiye iterambere ry’imijyi mu Rwanda kugirango hakorwe ubuvugiza bwayo muri goverinoma.
ir’isuzuma abasenateri barimo rikaba rigamije kureba ibibazo bibangamiye ishyirwa mubikorwa ry’intego z’igihugu NST1 cy’uko mu mwaka wa 2024 U Rwanda ruzaba rufite abaturage bangana na 35% batuye mu mijyi , mugihe leta inateganya kuzaba yaratuje mu mijyi abanyarwanda bangana na 70%.
komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu n’imari y’igihugu , ikaba ivugako icyerekezo cy’u Rwanda aruko kigamije gutuza abanyarwanda mu mijyi kugirango bagire ubuzima bwiza ndetse kandi bushingiye no ku bikorwa remezo byo mu mijyi birimo imihanda, ibitaro, inganda ndetse n’ibindi bitandukanye biboneka mu mijyi.
Akarere ka Muhanga nako kashyizwe mu mijyi izunganira umujyi wa Kigali , hari itsinda ry’abasenateri basuye aka karere ndetse ubuyobozi bwaka karere bubagaragariza ibibazo bibangamiye kwihutisha iterambere ry’uyu mu mujyi wa Muhanga naho uri kurutonde rw’imijyi yunganira umujyi wa Kigali.
Mu bibazo aba basenateri bagaragarijwe bibangamiye iterambere ry’umujyi wa Muhanga hakaba harimo n’ikibazo cyo kuba ntangengo y’imari yateganyirijwe kubaka ibikorwa remezo muri uy’umujyi mu rwego rwo kureshya abashoramari baza gushora imari yabo muri uy’umujyi wa Muhanga.
Bwana Bizimana Eric umuyoboza w’ungirije mu karere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba avugako umujyi wa Muhanga urimo ahahariwe inganda ndetse hakaba hitezweho gutanga akazi ku bantu basaga ibihumbi 10 , ni mugihe aha hamaze gutanga akazi kubasaga ibihumbi 3,000 nyuma yuko hamaze gutangira gukorera inganda 5 gusa.
ibirero bikaba bitanga ikizere kuri goverinoma y’igihugu cyo gushyira mu bikorwa icyerekezo kigihugu cyo gutuza abanyarwanda benshi mu mijyi ariko bafite n’akazi ka buri munsi bakorera muriyo mijyi , ni mugihe ngariko kwihutisha iterambere ry’umujyi wa Muhanga ntangengo y’imari yateganyirijwe ibyo bikorwa remezo bikomeje kudindiza uy’umushinga .
Ni mugihe uy’umwaka mu ngengo y’imari yateganyijwe harimo 40% byayo byateganyirijwe kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda ariko akaba aramafaranga make ugerenyije n’imbaraga zisabwa ndetse no kuba ntangengo y’imari yateganyirijwe kubaka imihanda bikaba bidindiza iyubakwa ry’imihanda ahangomba kubakwa inganda kandi ari kimwe mu bikurura abashoramari.
Source : Kigali to day