Home Amakuru Rwanda FDA yaburiye ibitangazamakuru byamamaza imite bitabiherewe uburenganzira , bitewe nuko iyo...

Rwanda FDA yaburiye ibitangazamakuru byamamaza imite bitabiherewe uburenganzira , bitewe nuko iyo miti igira ingaruka ku baturage bayigura

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa Rwanda FDA cyatangajeko nta muntu wemerewe kwamamaza umuti atabiherewe uburenganzira , kuko ari ibintu bishobora kugira ingaruka ku baturage bashishikarizwa kugura iyo miti.

Abayobozi b’ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda bashinja iki kigo , kudasobanura neza ngo cyerekane ibikwiye kwamamazwa ndetse n’ibidakwiye kwamamazwa , aba bayobizi bo bakavugako abo bamamariza baba bafite ibyangombwa b’ibemerera gukora ubucuruzi bwibyo bashaka kwamamaza kuri ibyo bitangazamakuru.

Muri iy’iminsi ibintu bijyanye n’imiti gakondo mu Rwanda bisankaho ari ibintu byabaye byinshi cyane bitewe nuko aba bavuzi baba bavugayuko bavura uburwayi butandukanye harimo n’uburwayi bwa naniranye , bituma abaturage batari bake bagana ubu buvuzi mu kugirango barebeko bakira indwara ziba zaranze gukira kuri bo zitewe n’amarozi cyangwa se ubundi burwayi budakira.

Abaturage bo bavugako kumva cyangwa kubona imiti cyangwa ibindi bintu byose byamamazwa mu bitangazamakuru bumvako ari ibintu biba byujuje ubuziranenge , bakavugako iyo babibonye byamamazwa badashobora gushidikanya ku buziranenge bwabyo , ni mugihe ariko abandi bo bavugako kwamamaza iriya miti akenshi babibona nk’ubucuruzi kuruta kuba yakoreshwa mu kuvura abantu.

Umuyobizi w’ishami rishinzwe kureba ingaruka z’imiti n’ibiribwa mu kigo cya Rwanda FDA Ntirenganya Lazaro yavuzeko ikintu kijyanye no kwamamaza imiti n’inyunganira mirire giteye impugenge mu Rwanda mw’ijambo rye aganira n’itangazamakuru yavuzeko ko nta muntu numwe wemerewe kwamamaza ikijyanye n’imiti , inyunganira mirire cyangwa se ibiribwa byanyuze munganda mugihe atabiherewe uburenganzira.

uy’umuyobozi yavuzeko iyo abantu batanze amakuru atariyo niho usanga abantu baragiye bakamara igihe kinini bivuza uburwayi butaribwo kandi bataraganye na muganga , yavuzeko ikigo cya Rwanda FDA giherutse gufata umuti witwako uvura basangamo arukoro ingana 9% , mu gihe basanze wanditsehoko uvura sitiresi na porositate akaba yaravuzeko ibyo bintu bidakwiye kandi ko ntahugomba kwamamaza iyo miti ntaburenganzira yabiherewe.

Ikigo cya Rwanda FDA kimaze kubarura inganda zigera kuri 843 zikora imiti ziri mu Rwanda harimo n’izikora imiti isukura intoki ni mugihe izigera kuri 550 muri iz’inganda zamaze gusaba ibyangombwa bizemerera gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe , ni mugihe inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa hamaze kwandikwa izigera kuri 473 zikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe.

Source : Kigali to day.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here