Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , rukurikiranye abantu 2 bakekwaho icyaha cy’ubujura bakoresheje kiboko bakoreye mu mugi wa Kigali mu bihe bitandukanye bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Abakurikiranywwho iki cyaha akaba ari Theoneste Magambo na Patrick Kwizera bafatiwe mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro , nyuma yo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1M arenga , tariki 28 Ugushyingo 2021 .
Ababagabo uko ari 2 ubwo berekwaga itangazamakuru bemeyeko amafaranga bashinjwa ko bayafatanywe , ariko bombi bahakanyeko icyaha bakurikiranyweho cyo kwiba bakoresheje kiboko ntacyo bakoze ahubwo bemeyeko bakoze icyaha cy’ubushukanyi(gutubura).
Aba bombi bavuzeko bamaze igihe bakora icyaha cyo gutuburira abantu aho bagenda bakagura amakayi asanzwe abanyeshuri bandikamo maze bakayaca bakazinga impapuro bakazihambiriza agatambaro maze hejuru yazo bagashyiraho inote nzima y’amafaranga kuburyo babita mu muhanda ubibonye akagirango ni ibandari y’amafaranga bataye.
Uwibwe amafaranga asaga miliyoni 1M irenga , Noweri nsengiyumva yavuzeko ubwo yarari gutaha ageze ahantu mu ishyamba yahuye n’abantu 2 maze baramuniga maze bamwambura amafaranga yari afite ariyo agera kuri miliyoni 1M irenga kumwe na telephone yari afite , mu gihe yari agiye kubakurikirana bamuteye ubwoba maze arabareka barigendera.
RIB ikaba isaba abanyarwanda kwitabira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gihe bagiye kwishyura , kubikuza cyangwa guhererekanya amafaranga kuko aribwo buryo bwizewe kandi bufite umutekano usesuye , aba bombi igihe bahamwa n’icyaha bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 7 cyangwa 5.
Source : RIB_Rwanda
