Umukuru w’ishyaka Azimio La Umoja , Raila Ondinga, watanzwe niri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu , Ondinga yatangajeko ko yamaze gukusanya ibimenyetso bigaragazako bibwe amajwi ndetse avugako bagiye kwitabaza urukiko rw’ikirenga rwo muri iki gihugu cya Kenya kugirango rushyire umucyo ku matora yabaye.
Ondinga uherutse gutsindwa na William Ruto ku majwi 50.49% , akaba yaratangajeko atemera ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu byatangajwe na komisiyo y’amatora IEBC muri iki gihugu cya Kenya avugako yibwe amajwi kandi ko azagana ubutabera kugirango buteshe agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora , IEBC.
Mu nama Raila Ondinga yagiranye n’abakuru b’amatorero mu gihugu cya Kenya , kuwa gatandatu tariki 20 Kanama 2022 , Ondinga yavuzeko ishyaka rye rya Azimio rya maze gukusanya ibimenyetso byose bigaragazako umukuru wa komisiyo y’amatora IEBC , atanyuze mu nzira z’ukuri mu gutangaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ondinga akaba yaravuzeko ibyatangajwe n’umukuru wa komisiyo y’amatora IEBC muri Kenya Wafula Chebukati y’uko Ruto ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu , byaciyemo igihugu cya Kenya ibice ndetse rugiha amenyo y’abasetsi , ibi kandi bikaba bibaye mugihe ibyavuye mu matora byemejwe n’abantu 3 abandi 4 bakitandukanya nabyo , muri 7 bari bagize komisiyo y’amatora , IEBC.
Ondinga akaba yaravuzeko urukiko arirwo ruzafasha mu kwerekana ukuri ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ubundi abanya-gihugu bakabasha kumenya ibyabaye mu matora maze bagakomeza imbere , Ondinga akaba yaremejeko urukiko arirwo rugomba kwemeza niba amatora agomba gusubirwamo cyangwa se rukemezako Ruto ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.