Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame yavuzeko ikibazo cy’umutekano muke cyarangwaga mu gihugu cya Mozambique by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado , kuri ubu kuri mu nzira yo gukemuka burundu nyuma y’imyaka ibiri hoyerejweyo ingabo z’igihugu cy’u Rwanda (RDF).
Umukuru w’igihugu ubwo yagarukaga kuri ik’ikibazo cy’umutekano muke cyabarizwaga mu ntara ya Cabo Delgado mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zoherezwa muri ik’igihugu , akaba yaravuzeko aho ibintu bigeze kuri ubu ik’ikibazo kimaze gukemuka 80% , nyuma y’imyaka ibiri ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ik’igihugu.
Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , ibi akaba yarabigarutseho kuri uyu wa gatatu , tariki 21 Kamena 2023 , mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Village urugwiro ari kumwe na mugenzi we , Perezida Hakainde Hachilema wa Zambia wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame ndetse na mugenzi we Perezida Hakainde Hachilema , bakaba barakoranye ikiganiro n’itangazamakuru muri Village urugwiro , akaba ari ikiganiro cyagarukaga ku mubano w’ibihugu byombi Zambia n’u Rwanda , iterambere ry’umugabane wa Africa ndetse n’umutekano.
Mu mwaka wa 2021 , akaba aribwo ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangiye kwerekeza mu gihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado nyuma y’uko ibihugu byombi bigiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano no gutabarana hagati y’ibihugu byombi.
Ingabo z’u Rwanda , zikaba zaroherejwe mu gihugu cya Mozambique by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado zigiye guhangana n’ibyihebe byari byarayogoje iy’intara ya Cabo Delgado byarayigaruriye ingabo za leta ya Mozambique zarananiwe kubihansimbura.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Filipe Nyusi mu Rwanda agasaba ubufasha mugenzi we Perezida Paul Kagame ubundi ingabo z’u Rwanda zikoherezwa muri ik’igihugu , kuri ubu umukuru w’igihugu akaba yaremejeko ibibazo byari bihari by’umutekano muke bimaze gukemuka ku kigero cya 80%.
Ni mugihe kugeza kuri ubu mu ntara ya Cabo Delgado , abaturage bari barakuwe mu byabo bamaze kubisubiramo ndetse amashuri muri iy’intara akongera gufungurwa ndetse n’ibindi bikorwa bikongera gukora nk’ibisanzwe aho kuri ubu ingabo z’u Rwanda arizo zikigenzura umutekano wose wo muri iy’intara.
Perezida Paul Kagame muri ik’ikiganiro n’itangazamakuru kandi akaba yaravuzeko nubwo ibimaze gukorwa mu kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ari 80% yizeyeko na 20% bitakemuka mugihe kiri imbere bizajyerwaho ubundi iy’intara ya Cabo Delgado ikongera gutuza igatekana.