Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame mu biro bye Village urugwiro yakiriye mugenzi we w’igihugu cya Centra Africa Perezida Faustin-Archange , wagiriye uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda ubundi bagirana ibiganiro byibanze kubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa kane , tariki 8 Kamena 2023 , akaba aribwo Perezida Faustin-Archange wa Centra Africa yageze mu Rwanda aho yagiriye ur’uruzinduko rwe rw’akazi , nyuma yo kugera mu Rwanda akaba yakiwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye Village urugwiro.
Abakuru b’ibihugu byombi , bakaba bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zirebana n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi u Rwanda n’igihugu cya Centra Africa , harimo n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano biri muri ik’igihugu cya Centra Africa.
Perezida Faustin-Archange wa Centra Africa , akaba asuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike yari ishize yakiriye ingabo z’igihugu cy’u Rwanda ziri mu gihugu cye mu bikorwa byo ku bungabunga amahoro aho zinafite inshingano zo kuri Perezida Faustin-Archange ndetse n’umuryango we.
Perezida Faustin-Archange ubwo yakiraga iz’ingabo ziri mu gihugu cye mu bikorwa byo ku bungabunga amahoro , akaba yarazishimiye uburyo zikomeje gufasha igihugu cye mu kukirindira umutekano ndetse no kurinda umutekano w’abaturage b’iki gihugu cya Centra Africa.
Centra Africa ndetse n’u Rwanda , akaba ari ibihugu bifitanye umubano mwiza by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano aho ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Centra Africa mu bikorwa by’umutekano aho zifite inshingano zigiye zitandukanye ariko by’umwihariko muri iz’inshingano hakaba harimo inshingano zo kureberera umutekano wa Perezida Faustin-Archange ndetse n’umuryango we.