Home Amakuru Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya bashyizwe mu nzego z'umutekano

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bashyizwe mu nzego z’umutekano

Kuri uyu wa gatatu , tariki 7 Kamena 2023 , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bashyizwe mu nzego z’umutekano barimo Minisitiri w’ingabo , Juvenal Marizamunda na Lt Gen Mubarakh Muganga , umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bashyizwe mu nshingano barimo , Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda , umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga ndetse n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Mej Gen Vincent Nyakarundi.

Perezida Paul Kagame kandi muri uy’umuhango wo kwakira indahiro z’aba bayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano by’umwihariko mu nzego z’umutekano w’igihugu akaba yanakiriye indahiro ya Brig Gen Evariste Murenzi wahahwe inshingano zo kuyobora urwego rw’igihugu rw’amagereza , RCS.

Nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi , umukuru w’igihugu akaba yabibukisheje ko inshingano baba bahahwe cyangwa basanzwemo ko bagomba kuzikora uko bishoboka kandi igakorwa neza kuko ibyo bakora byose baba barimo kubikorera abanyarwanda.

Kuwa mbere , tariki 5 Kamena 2023 , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , akaba aribwo yakoze amavugurura mu nzego z’umutekano z’igihugu ubundi agenda ashyira abayobozi mu myanya itandukanye muri iz’inzego z’umutekano.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here