Home Amakuru Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy'abimukira banjya ku mugabane w'iburayi ,...

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’abimukira banjya ku mugabane w’iburayi , avugako ari ikibazo gikeneye ubufatanye bwa buri umwe kugirango kibashe gukemuke

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yagarutse ku bibazo by’abimukira bagana ku mugabane w’iburayi avugako bikeneye ubufatanye bwa buri umwe mu kubikemura kuko ari ibintu bimaze igihe byigaragaza ko abanyaburayi bazageraho ba kabirambirwa.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 26 ukwezi kwa Mata 2022 ubwo yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda mu muhango wabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center .

Perezida Paul Kagame akaba yarabikomojeho ubwo yasobanuriraga aba ba-dipolomate impamvu yatumye igihugu cy’u Rwanda gisinyana amasezerano n’igihugu cy’ubwongereza yo kwakira bamwe mu bimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi tariki 14 ukwezi kwa Mata 2022 , aya masezerano akimara gusinywa hagati y’ibihugu byombi akaba ari amasezerano yavuzwe cyane ndetse abandi bayanenga bavugako ari amasezerano ameze nk’ubucuruzi kuko ubwongereza buzatanga ibintu byose aba bimukira bazakenera bageze mu Rwanda.

Igihugu cy’u Rwanda cyo kigarazako nk’igihugu cyanyuze mu mateka mabi aho abanyarwanda benshi babaye impunzi , ubu gisobanukiwe neza kubaho ku muntu ntaburenganzira afite bimera ariyo mpamvu cyemeye kwakira abo bimukira kugirango babeho neza kurusha uko bari babayeho iyo bari barahungiye.

Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko kwakira abo bimukira ataruko u Rwanda rwifuza amafaranga , ahubwo umukuru w’igihugu yavugako kwakira abimukira ari zimwe mu ndangagaciro z’abanyarwanda zisanzwe zibaranga mu mibereho yabo.

Perezida Paul Kagame akaba yaragarutse ku mateka yuko igihugu cy’u Rwanda cyatangiye kwinjira mu kibazo cy’abimukira mu mwaka wa 2018 , ubwo ibihumbi by’abanyafrica barohamaga mu nyanja bagana iburayi mu gihe abandi bafatwaga nabi mu bigo bimeze nka zagereza mu gihugu cya Libya.

Muri uy’umuhango Perezida Kagame yagarutse ku nkuru y’umwana w’umunye-Ghana washatse amafaranga ngo abone ayo yishyura abamujyana iburayi maze bikarangira yisanze mu buzima bubi muri Libya , nyuma akifuza kongera kwishyura abamujyanye ngo bamusubize iwabo bari bamukuye.

Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko yaje kuganira n’abandi bayobizi bemeranya gushaka igisubizo bagatabara abantu bari babayeho nabi muri libia , umukuru w’igihugu akaba yavuzeko ibyo byose bitaturutse ku busabe bw’undi muntu uwo ariwe wese avugako ahubwo ko kwakira abantu ari indangagaciro z’abanyarwanda.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here