Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Werurwe 2023 , Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte wamenyekanye nka “Sankara” bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FLN/MRCD bafunguranywe n’izindi mfungwa 360 zandikiye Perezida wa Repabulika zizaba imbabazi ku byaha bitandukanye zakoze.
Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte “Sankara” bakaba bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’urukiko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibyaha mpuzamahanga , aho ur’urukiko rwari rwarakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 mugihe Nsabimana Callixte “Sankara ” rwari rwaramukatiye igifungo cy’imyaka 15.
Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte “Sankara ” bakaba bahahwe imbabazi na Perezida wa Repabulika nyuma y’uko bamwandikiye ibaruwa isaba imbabazi ku byaha bakoze bavugako bicuza ndetse bagasabako Perezida wa Repabulika yabaha imbabazi ku byaha bakoze akababarira akabaha imbabazi bagafungurwa.
Minisiteri y’ubutabera ikaba yavuzeko mu bantu 21 baregwaga muri dosiye y’abahoze mu mutwe w’iterabwoba MRCD/FLN , uretse Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte “Sankara” barekuwe n’abandi 18 bareganwaga nabo barekuwe , uretse Mukandutiye Angelina waciriwe urubanza n’inkiko gacaca agahabwa igifungo cya burundu.
Umuvugizi wa goverinoma wungirije , Alain Mukuralinda , avuga ku imbabazi zahawe Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte “Sankara” , akaba yavuzeko ari ibintu bisanzwe mu Rwanda ku kuba abantu bafungurwa ku mbabazi z’umukuru w’igihungu ahubwo ko kuri ubu byafashwe nk’ibidasanzwe harimo umuntu usanzwe uzwi cyane.
U Rwanda , akaba ari igihugu gisanzwe gifite Politike yo gutanga imbabazi ku imfungwa zigafungurwa ku mbabazi z’umukuru w’igihungu aho ari gahunda y’igihugu mu murongo wa Politike cyashyizeho ikorwa buri mwaka hagafungurwa imfungwa ziba zarandikiye umukuru w’igihungu zisaba imbabazi ku byaha zakoze zizaba ko zahabwa imbabazi zigafungurwa.