Mu karere ka Nyanza , abarimu bane bigisha ku kigo cy’amashuri cya Sainte Trinity de Nyanza bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda y’umunyeshuri w’imyaka 21 , bikekwako yanatewe n’umwe muri ab’abarimu batawe muri yombo.
Kuwa kabiri tariki 12 Nyakanga 2023 , akaba aribwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwatangajeko twataye muri yombi abarimu bane bo kw’ishuri rya Sainte Trinity de Nyanza bafatiwe mu cyuho ubwo barimo gufasha umwana w’umukobwa gukuramo inda.
RIB , ikaba yaravugako ab’abarimu batawe muri yombi bafatiwe mu cyuho ubwo barimo gufasha umwana w’umukobwa gukuramo inda aho basanze uy’umwana w’umukobwa yaramaze kunywa imiti ikuramo inda ndetse ahita yoherezwa ku bitaro mu karere ka Ruhango.
Aba barimu uko bombi ari bane bakaba barafatiwe mu nzu y’umwe muri bo ari naho uy’umwana w’umunyeshuri bari bamujyanye kugirango bamufashirizeyo gukuramo iy’inda bivugwako ashobora no kuba yarayitewe n’umwe muri ab’abarimu batawe muri yombi.
RIB , ikaba yaratangajejo abatawe muri yombi barimo Mugabo Fidele w’imyaka 34 , wari umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri ik’ikigo (prefet de discipline) , Sibomana Venuste w’imyaka 29 , Aduhire Prince Thierry w’imyaka 20 ndetse na Amahirwe Mugisha Victory w’imyaka 24.
Abarimu uko ari bane batawe muri yombi , RIB , ikaba yaravugako bafungiye kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu karere ka Ruhango mugihe iperereza rigikorwa kugirango dosiye yabo yoherezwe mu bucyegenzacyaha kugirango batangire gukurikiranwa n’ubutabera.
RIB , ikaba yarashimiye ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugirango habashe gukumirwa ibyaha nkibi ndetse inashimira abaturage kuri ubu bufatanye bagaragariza inzego z’umutekano bwa buri munsi mu rwego rwo kudahishira ndetse no kudashyigikira ibikorwa nk’ibi.