Home Amakuru Mu karere ka Musanze imbogo yarashwe imaze gukomeretsa abantu batatu , nyuma...

Mu karere ka Musanze imbogo yarashwe imaze gukomeretsa abantu batatu , nyuma yo gutoroka pariki

Kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 , imbogo yaturutse muri pariki y’ibirunga iherereye mu karere ka Musanze yarasiwe mu murenge wa Muko irapfa , nyuma yo gukomeretsa abaturage bagera kuri batatu .

Inzego z’umutekano mu karere ka Musanze , nyuma yiraswa ry’iyi nyamanswa zatangajeko iy’imbogo yari yasohotse muri pariki ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 , ubwo abaturage bayibonaga bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano z’akarere ka Musanze igatangira gushakishwa.

Asp Alex Ndayisenga umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Police y’u Rwanda n’abaturage mu ntara y’amajyaruguru aganira n’itangazamakuru yavuzeko Police ikorera mu karere ka Musanze ifatanyije n’abaturage , mbere yo kurasa iy’imbogo babanje gukora ibishoboka byose ngo isubizwe muri pariki ikirinzima ariko biranga bitewe n’ubukana yarifite hafatwa umwanzuro wo kuyirasa.

Asp Alex Ndayisenga yakomeje asaba abaturage kujya bitonda mu gihe babonye inyamanswa yatorotse pariki mu kwirinda ko yabasagarira bikabaviramo urupfu cyangwa gukomereka , nyuma yuko iy’imbogo irashwe ikaba yarayise ijyanwa ku kigo gishinzwe kugenzura pariki mu Rwanda kiri murenge wa Kinigi ngo kiyitabe.

Asp Alex Ndayisenga akaba yaribukije ko nta muturagera wemerewe kwica inyamanswa zatorotse pariki ahubwo ko bagomba kumenyesha inzego zibishinzwe kugirango bafatenye kuzisubiza muri pariki aho zakagombye kuba ziri , Asp Alex akaba yibukijeko kwica inyamanswa ntaburenganzira ubufitiye ari icyaha gihanwa n’amategeko asaba abaturage ko bakwiye kubyirinda.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here