Home Amakuru Mozambique : RDF yatangiye ibikorwa byo kuvura abanya-Mozambique mu ntara ya Cabo...

Mozambique : RDF yatangiye ibikorwa byo kuvura abanya-Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado nyuma yuko ibyihebe byari byarayigaruriye babi kubise inshuro(inkuru-irambuye)

Ingabo na Police b’U Rwanda bari mu gihugu cya Mozambique bari gufatanya n’abagenzi babo mu bikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado bakomeje ibikorwa byo kuvura abanya-Mozambique babasanze hirya no hino aho batuye muri icyi gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 ukwakira 2021 ,Izi Ngabo na Police b’U Rwanda nibwo bavuye abanya-Mozambique babasanze aho batuye mu midugudu yo mu ntara ya Cabo Delgado mu Karere ka Palma muri Mozambique,n’ibikorwa birimo gukorwa mu gihe hagikomeje ibikorwa byo kubohoza mu buryo burambye intara ya Cabo Delgado.

Abaganga b’ingabo z’U Rwanda banjya kuvurira abanya-Mozambique aho bari babaha serivise zirimo gusuzumwa,gukorerwa ibizamini bikorerwa muri laboratory ,gutanga imiti ndetse n’inzitiramibu ku baturage aba babonye izi serivise bakaba bagera ku banya-mozambique 184 ni abaturage bafite ibibazo by’uburwayi nka maraliya ,abafite ibibazo by’imirire mibi ,indwara z’uruhu ,abafite ibibazo by’ihungabana batewe n’intambara z’imitwe yiterabwoba za bereye muri Cabo Delgado.

Abanya-Muzambique bashimiye urwego rw’ubufasha bari guhabwa n’ingabo z’U Rwanda ndetse banagaragazako biteguye gufatanya nazo mu kwicungira umutekano Batanga amakuru ku bishobora guhungabanya umutekano wabo , abanya-Mozambique bagaragajeko bafite ibibazo by’inzara ndetse n’indwara z’ibyorezo nka maraliya ariko bizezwako ibi byose ari ibintu bishobora ku rwanywa ndetse bikanavurwa .

Ubusabe bwa baturage ba Muzambique basabyeko mu byo bifuza, bifuza kuba bakwegerezwa amavuriro ndetse n’ibigonderabuzima , ubuyobozi bw’igisirikare cy’U Rwanda bwagaragajeko muri iyi ntara hari umubare munini w’abantu benshi bakenewe kuvurwa bugasabako hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kubavura , goverinoma ya Mozambique kumwe n’abakoranabushacye bohereje ibiribwa naho ingabo z’U Rwanda zikomeje kuvura abaturage ndetse zinacunga umutekano wiyi ntara ya Cabo Delgado.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here