Minisitiri w’umutekano , Alfred Gasana , kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 kw’ishuri rya Police y’u Rwanda I Gishari mu karere ka Rwamagana , yambitse ipeti rya ofisiye abapolice 501 bari basoje amahugurwa yo kwinjira mu kazi ku mutekano nyuma y’amezi 16 bari muri ay’amahugurwa.
Minisitiri w’umutekano , Alfred Gasana , akaba yarambitse ipeti rya ofisiye abapolice 501 barimo abapolice b’igitsina gore bagera kuri 96 mugihe abapolice b’igitsina gabo bagera kuri 405 , aho bari bamaze igihe kingana n’amezi 16 bari guhugurwa ibijyanye n’akazi ku mutekano.
Minisitiri w’umutekano , Alfred Gasana , akaba yarasabye ab’abapolice binjijwe mu kazi ku mutekano mu rwego rwa ofisiye bato ko n’ubwo isi muri ik’igihe yugarijwe n’ibibazo abanyarwanda ndetse n’ibyabo bakeneye umutekano kandi ko aricyo bagiye gukora , kurinda umutekano w’abanyarwanda.
Minisitiri , akaba yaravuzeko umutekano n’amahoro birambye kugirango bigerweho hakenewe abapolice bakumira ibyaha , bubahiriza amategeko ndetse abo bapolice bakaba bagomba kugira ubumenyi n’imikorere inoze , aribyo bituma Police y’u Rwanda ikomeza kuba intagarugero mu Rwanda no mu mahanga.
Minisitiri , Alfred Gasana , akaba yarashimiye buri wese wagize uruhare rwe mu gutuma ab’abapolice 501 barimo igitsina gore 96 babona inyigisho n’ubumenyi bikenewe kugirango babashe kwinjira muri Police y’igihugu cy’u Rwanda babifite ububasha.
Ab’abapolice bari bamaze igihe kingana n’amezi 16 mw’ishuri rya Police y’u Rwanda , I Gishari mu karere ka Rwamagana bakaba barahahwe amasomo arimo , kubungabunga umutekano , ubuyobozi n’imicungire y’abantu , ubumenyi mu bikorwa bya Police , ubumenyi mu bya gisirikare , ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda ndetse no gucunga umutekano wo mu muhanda , amategeko n’andi masomo bahahwe atandukanye.