Home Africa Malawi abagabo 3 bakatiwe igifungo cy'imyaka 155 , nyuma yo kwemera icyaha...

Malawi abagabo 3 bakatiwe igifungo cy’imyaka 155 , nyuma yo kwemera icyaha cyo kwica nyamweru

Mu gihugu cya Malawi , urukiko rukuru rw’iki gihugu cya Malawi rwakatiye abagabo batatu igifungo cy’imyaka 155 , nyuma yuko bemeyeko bishe umugabo wari ufite ubumuga bw’uruhu(nyamweru).

Mu rubanza rwari rumaze hafi amezi 4 , aba bagabo urukiko rukuru rwa Malawi rukaba rwabahamije icyaha cyo kwica umugabo w’imyaka 23 wari ufite ubumuga bw’uruhu (nyamweru).

Nyuma yuko aba bagabo ubwabo imbere y’urukiko bemeyeko mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka bishe umugabo wari ufite ubumuga bwo kuba nyamweru.

aba bagabo uko ari 3 urukiko rwahamije icyaha cyo kwica uyu nyamweru , umwe muri aba bagabo akaba yari afitenye isano n’uyu nyamweru wishwe kuko ubusanzwe yari mwene wabo.

Mu myaka 10 ishize igihugu cya Malawi cyabayemo ubwicanyi cyane cyane ubwibasira abanya-malawi bafite ubumuga bw’uruhu aribo banyamweru , bari muri iki gihugu cya Malawi.

ubu bwicanyi bwa banyamweru , bikaba bivugwako bukomoka ku myumvire itariyo ikunze kugaragara muri Malawi ivugako imvange zirimo n’ibice by’imibiri ya banyamweru itera amahirwe n’ubukire mu buzima.

aba bagabo urukiko rukuru rwa Malawi rwakatiye igifungo cy’imyaka 155 kuri buri umwe bakaba ari abagabo bafite imyaka 44 , 45 ndetse 71.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here