Mu gihugu cya Tanzania , ubuyobozi bw’ibyambu by’iki gihugu bugiye guteza cyamunara kontineri 216 z’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo zaheze muri iki gihugu cya Tanzania kuva mu mwaka wa 2020 , aho zigiye kumara igihe kingana n’imyaka ibiri isatira itatu.
Kontineri z’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo Tanzania ishobora guteza cyamunara akaba ari kontineri zirimo ibice by’inzu biba byaratunganyirijwe munganda ku buryo bigera aho bizakoresherezwa ari ukubiteranya inzu ikabobeka mu buryo bwihuse.
Igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kikaba cyari cyaratumije ibi bice by’inzu bigenewe abapolice n’abasirikare b’iki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ariko imyaka itatu ikaba igiye kuzura byaraheze ku byambu cya Tanzania.
izi kontineri zikaba zaratumijwe mu mafaranga yavuye mwisanduku ya leta ya Congo ndetse ibi bikoresho bikaba biri no mu byafungishije uwahoze ayobora ibiro bya Felix Tnhisekedi bwana Vital Kamerhe , mu rubanza rwiswe urubanza rw’iminsi 100 ariko akaza kuba umwere.
Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ikaba yari yaratumije inzu zigera ku bihumbi 4,500 zari zigenewe intara zigera kuri 5 by’umwihariko inzu ibihumbi 3,000 zikaba zari zigenewe umujyi wa Kinshasa wonyine , inzindi igihumbi zisigaye zikagabanywa mu ntara 4 z’igihugu zari zisigaye.
Vital Kamerhe kumwe n’umucuruzi ukomoka mu gihugu cya Arabia bakaba barashinjijwe kuba baranyereje miliyoni 50 z’amadorari muri miliyoni hafi 60 z’amadorari , igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo cyasohoye kigeneye uy’umushinga.
Ni mugihe izi kontineri zo zamaze gutumizwa ariko kuri ubu zikaba zaraheze ku byambu bya Tanzania Dar es salaam ndetse ubuyobozi bushinzwe ibyambu muri iki gihugu cya Tanzania bukaba bushobora kuziteza cyamunara bitewe n’uburangare bwa bayobizi ba leta ya Congo.
Source : ELF