Home Amakuru Italy : kubera ikibazo cy'abimukira ubutaliyani bwashyizeho ibihe bidasanzwe

Italy : kubera ikibazo cy’abimukira ubutaliyani bwashyizeho ibihe bidasanzwe

Goverinoma y’igihugu cy’ubutaliyani yatangajeko yashyizeho ibihe bidasanzwe mu gihugu mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubare wa abimukira ukomeje kwiyongera muri ik’igihugu uko bwije n’uko bucyeye ndetse ku kigero cyo hejuru.

Kuwa kabiri tariki 11 Mata 2023 , akaba aribwo goverinoma y’igihugu cy’ubutaliyani yatangajeko yafashe umwanzuro wo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira mu gihugu cy’ubutaliyani banyuze mu inyanja ya Mediterane.

Ni mugihe amakuru avugako ib’ibihe bidasanzwe byashyizweho na goverinoma y’igihugu cy’ubutaliyani mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira , bizamara amezi atandatu ndetse bikazaragwa no gusubiza abimukira badafite ibyangombwa iwabo cyangwa se gushaka ibindi bihugu boherezwamo.

Ibihe bidasanzwe byashyizweho n’igihugu cy’ubutaliyani mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira , akaba ari ibikorwa byose hamwe bizatwara igihugu cy’ubutaliyani amafaranga arenga miliyoni eshanu z’amahero (5€).

Goverinoma y’igihugu cy’ubutaliyani , ikaba ifashe uy’umwanzuro nyuma y’uko umubare wa abimukira winjira muri ik’igihugu cy’ubutaliyani ukomeje kwiyongera aho kuva 2023 yatangira bumaze kwakira abimukira barenga ibihumbi 31,300 bamaze kwinjira muri ik’igihugu , mugihe umwaka wa 2022 igihe nk’icyo hari hamaze kwinjira ibihumbi 7,900.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here