kuri uyu wa gatatu, ingabo zibungabunga amahoro z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani yepfo (UNMISS) zambitswe imidari y’umuryango w’abibumbye kubera uruhare bagize mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu, mu muhango wabereye kubirindiro bikuru by’ingabo na Police mu kigo cya Tomping base, mu murwa mukuru Juba, ni ibirori byayobowe n’umuyobozi mukuru w’uwungirije ingabo na Police biri mu butumwa bw’umuryango wa bibumbye bwo kubungabunga amahoro Major General Main Ullah Chowdhury.
Major General Main Ullah Chowdhury, yashimye ubwitange bw’ingabo zu Rwanda ziri muri ubwo butumwa bwo kugarura amahoro. iyi batayo (Rwanbatt-1) yatangiye ubu butumwa bwa mahoro muri Sudan yepfo mu mwaka 2020 , iyi batayo (Rwanbatt-1) yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye harimo gucunga umutekano wa banya-Sudan , gukora amarondo mugihe k’ijoro , gutabara abaturage bari mu maboko yabagizi banabi , kurinda abakozi bimiryango y’ubutabazi yaba abo mu gihugu cya Sudan yepfo cyangwa kurwego mpuzamahanga , no gufasha abaturage mubikorwa byiterambere binshiye muri gahunda y’umuganda isigaye yarashyizweho nizi ngabo mu gihugu cya Sudan yepfo.
Umuyobozi wa gateganyo wiyi batayo (Rwanbatt-1) Maj Aimé Uwimana , yashimiye umuyobozi w’umuryango wa bibumbye ushinzwe ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri leta ya Sudan yepfo kumwe na bandi bagenerwa bikorwa “abaturage ba Sudan yepfo” batawemye kubashyigikira mu bikorwa byabo byaburi munsi.