Goverinoma y’igihugu cya Zimbabwe yahakanyeko yaba yaragize uruhare mu guhishira Mpiranyi Protrais washakishwaga n’u Rwanda akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
goverinoma ya Zimbabwe ikaba yaravuzeko ntaruhare na rumwe yagize mu guhishira Mpiranyi Protrais biyerutse kwemezwako yapfiriye muri iki gihugu cya Zimbabwe akaba ariho anashyingurwa , ahubwo ivugako ko yatanze ibikenewe byose ngo ukuri kumenyekane.
ibiro by’ubushinjacyaha by’urwego rwasigaranye inshingano z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda IRMCT biyerutse kwemezako Protrais Mpiranyi yapfiriye muri Zimbabwe mu mwaka wa 2006 , aba arinaho ashyingurwa.
Mpiranyi Protrais akaba ari umugabo washakishwaga n’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2002 , ni mugihe mu mwaka wa 2006 nyuma y’urupfu rwe yayise agashyingurwa muri iki gihugu cya Zimbabwe aho yahyinguwe mu mazina ataraye agashyingurwa yitwa Ndumpe sambaho.
Mpiranya Protrais akaba yarapfuye atagejejwe imbere y’ubutabera ngo abazwe uruhare rwe yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho yari umuyobozi w’umutwe warindaga perezida habyarimana wayoboye u Rwanda kuva 1973 kugeza 1994 , akaba yarafite ipeti rya Major.
Mu itangazo minisiteri y’ububanyinamahanga y’igihugu cya Zimbabwe yasohoye ku cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 , Zimbabwe yavuzeko yagize uruhare mwifatwa rya Mpiranyi Protrais aho ku mukingira ikibaba (kumuha ubwihisho) nkuko byagiye bitangazwa nyuma y’amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo Protrais Mpiranyi.
Minisitiri Frederick shava yakomeje avugako ko kuva hajyaho Repabulika ya kabiri y’igihugu cya Zimbabwe iyobowe na Perezida Emmerson Mnangagwa yasimbuye iya Robert Mugabe biyemeje gufatanya n’inzego z’ubutabera ku kirego cya Mpiranyi kuberako Zimbabwe ntacyo yarifite cyo guhisha.
Minisitiri Frederick shava yavuzeko Zimbabwe ifatanyije n’ubushinjacyaha bwa IRMCT bashyizeho itsinda rihuriweho n’impande zombi ryo guhuza ibikorwa by’iperereza ku kirego cya Mpiranyi Protrais ndetse no gushimangira ubufatanye .
Frederick shava akaba yaravuzeko ubwo iperereza ryakorwaga Zimbabwe yaratanze amafaranga yose yarakenewe mw’iperereza rya korwaga n’itsinda ryashyizweho ndetse inakurikirana ibimenyetso byose biganisha kw’irengero rya Mpiranyi Protrais washyinguwe muri iki gihugu cya Zimbabwe , agashyingurwa mu mazina ataraye.
Source: the guardian