Muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za Repabulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) , wemeye kurekura umujyi wa Bunagana wari umaze igihe warigaruriye kuva mu mwaka wa 2022 ubwo imirwano hagati yuy’umutwe n’ingabo za leta ya Congo , FARDC , yakazaga umurego.
Umuvugizi wa M23 , Major Willy Ngoma , akaba yaravuzeko kuwa gatanu tariki 31 Werurwe 2023 aribwo umutwe wa M23 uzashyikiriza umujyi wa Bunagana wari warigaruriye kuva mu mwaka wa 2022 , Ingabo za EAC ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko Ingabo z’igihugu cya Uganda.
Nyuma yo kurekura uy’umujyi wa Bunagana , umutwe wa M23 ukaba ukomeje kwerekana ubushake bwo gufatanya n’amahanga by’umwihariko EAC mu gushakira hamwe igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bwa Congo cyaburiwe igisubizo kuva mu myaka irenga 20 kihabarizwa kandi ntagisubizo.
Umutwe wa M23 kandi kurekura Bunagana bikaba bivuzeko M23 ikomeje kubahiriza imyanzuro igiye itandukanye yagiye ifatwa n’abakuru b’ibihugu bya EAC yategekaga M23 guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice yigaruriye ubundi igasubira inyuma nkuko byasabwe mu nama z’abakuru b’ibihugu bya EAC zabereye Nairobi , Luanda ndetse na Bujumbura.
Umujyi wa Bunagana , akaba ariko gace ka mbere uy’umutwe wa M23 wari warigaruriye kuva mu mwaka wa 2022 ubwo imirwano yongeraga gukaza umurego hagati ya M23 ndetse n’ingabo za FARDC , ni mugihe kandi M23 igomba kuva mu bice bya Rutshuru , Masisi ndetse na Nyiragongo ibice nabyo uy’umutwe wari warigaruriye.