Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere , tariki 5 Gashyantare 2024 , Perezida Felix Tshisekedi yatumijeho inama y’umutekano nyuma y’uko hari amakuru akomeje kuvugwako umutwe wa M23 w’aba wamaze kuzenguruka umujyi wa Goma ndetse hakaba hari n’impungenge zuko uyu mujyi ushobora gufatwa n’uyu mutwe.
Iyi nama yateranye , kuri uyu wa mbere , iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi ikaba yaragarutse by’umwihariko ku bibazo byugarije igisirikare cya Congo (FARDC) muri operation gikomeje gukorera mu ntara ya Kivu ya ruguru , ikomeje kuberamo isibaniro ry’intambara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere , akaba aribwo habyutse hacicikana amakuru y’uko umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Shasha gahuza umuhanda wa Bukavu ndetse n’umujyi wa Goma ibyayise bisobanurako umujyi wa Goma ntanzira yari isigaye yerekeza muri uyu mujyi.
Doreko inzira zose zerekeza muri uyu mujyi wa Goma zari zizanzwe zigenzurwa n’umutwe wa M23 , ifungwa ry’umuhanda wa Bukavu-Minova-Goma bikozwe na M23 bikaba byarayise bisobanurako umujyi wa Goma kuri ubu wamaze kugotwa n’umutwe wa M23.
Igotwa ry’umujyi wa Goma bikozwe n’umutwe wa M23 bikaba bisobanuyeko inzira rukumbi yatuma umuntu ava cyangwa akajya muri uyu mujyi wa Goma ari inzira yo mu Rwanda gusa cyangwa hagakoreshwa ubwato bunyura mu mazi y’i Kivu.
Jean Pierre Bemba , Minisitiri w’ingabo muri iki gihugu cya Congo , aganira n’itangazamakuru agaruka ku byavugiwe muri iyi nama y’umutekano yateranye kuri uyu wa mbere iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi , akaba yaravuzeko ibintu byose byateguwe kugirango uyu mujyi wa Goma udafatwa.
Jean Pierre Bemba , akaba yijeje abaturage ba Congo ariko by’umwihariko abari mu mujyi wa Goma ko igihugu cyamaze gutegura ibintu byose ku buryo umujyi wa Goma utazafatwa n’umutwe wa M23 , bivugwako wamaze kugota no gufunga imihanda yose yerekeza muri uyu mujyi wa Goma.
Jean Pierre Bemba , akaba yijeje abanyecongo ko ingabo za leta ya Congo nabo bafatanyije ko barimo gukora akazi gakomeye mu mirwano bakomeje guhanganamo n’umutwe wa M23 ndetse yizezako umwanzi arimo gutakaza bikomeye ku rugamba ry’intambara.
Bemba , akaba yarongeye gusaba abanyecongo kwirinda guha agaciro amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza intege nke z’ingabo za leta ya Congo , FARDC, ni mugihe ariko bikomeje kuragarako umutwe wa M23 uri kurusha imbaraga abo bahanganye.