Kuri uyu wa kane , tariki 2 Ugushyingo 2023 , nibwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro inama y’ihuriro rya 23 ry’ikigo mpuzamahanga cy’ubukerarugendo , World Travel and Tourism Council (WTTC) , riri kubera mu Rwanda muri Kigali Convention Center.
Iyi nama y’ihuriro rya 23 ry’ikigo mpuzamahanga cy’ubukerarugendo (WTTC) , akaba ari inama yitabiriwe n’abarenga 1000 harimo n’abayobozi baturutse ku mugabane wa Africa ndetse no kw’isi barimo Perezida w’igihugu cya Tanzania ndetse na visi Perezida w’igihugu cy’u Burundi.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama y’ihuriro rya 23 ry’ikigo mpuzamahanga cy’ubukerarugendo (WTTC) , akaba yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo kuba bwaragize amahitamo meza y’uko iyi nama y’ihuriro rya 23 yabera mu gihugu cy’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , akaba yavuzeko nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo , u Rwanda rwayisemo gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubucyerarugendo kugira ngo igihugu cy’u Rwanda cyongere kuba igihugu buri wese kw’isi yakifuza gusura.
Perezida Paul Kagame kandi muri iri jambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama , akaba yatangajeko igihugu cy’u Rwanda kuri ubu cyamaze gukuraho icyangombwa cy’inzira ku baturage batuye ku mugabane wa Africa kizwi nka VISA , kuri ubu basura u Rwanda ntakiguzi babanje kwishyura.
Perezida Paul Kagame , akaba yagize ati ” Buri munyafrica wese , ashobora kwinjira mu ndege aje mu Rwanda , igihe cyose abishakira kandi ntacyo azishyura kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu ” , umukuru w’igihugu akaba yabitangarije muri iyi nama y’ihuriro rya 23 ry’ikigo mpuzamahanga cy’ubucyerarugendo (WTTC).
Perezida w’ikigo mpuzamahanga cy’ubucyerarugendo World Travel and Tourism Council (WTTC) , Julia Simpson , akaba yavuzeko ubukerarugendo bw’igihugu cy’u Rwanda kuri ubu bwateye intambwe ifatika nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo (Jenoside yakorewe abatutsi 1994).
U Rwanda , rukaba rwarashyize imbaraga mu bucyerarugendo rubinyujije muri Visit Rwanda aho rwakoranye namwe mu makipe akomeye kw’isi arimo Arsenal , PSG na FC Bayern Munich , utibagiwe no muyindi mikino nka basketball ndetse n’imyidagaduro aho ruheruka kwakira ibihembo bya Trace Music Awards & festival rubinyujije muri Visit Rwanda.