Umuryango w’imirimbanyi y’ubwingenge bw’igihugu cya Burkina Faso Thomas Sankara wasabye inzego z’ubutabera z’igihugu cya Burkina Faso guta muri yombi Blaise Compaore wahoze ari Perezida wa Burkna Faso , kubera uruhare yagize mu rupfu rwa Thomas Sankara ndetse urukiko rwa Burkina Faso rukaba ruherutse no ku mukatira aba mu buhungiro.
Ubu busabe bwo guta muri yombi Blaise Compaore bukaba bwarasabwe mu mategeko nyuma yuko bitangajweko uy’umugabo Blaise Compaore agiye kugaruka mu gihugu cye cya Burkina Faso yari amaze imyaka hafi icumi yarahunze , nyuma yuko mu mwaka wa 2014 yakuwe ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abaturage maze agahungira mu gihugu cya Cote D’Ivoire.
Kuwa gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 , akaba aribwo Blaise Compaore yageze mu gihugu cye cya Burkina Faso ari kumwe n’abandi bayobizi nabo bahoze bamufasha kuyobora iki gihugu cya Burkina Faso ndetse banagirana inama n’akanama ka gisirikare kayoboye igihugu cya Burkina Faso mu kwihutisha gahunda y’ubwiyunge muri iki gihugu cya Burkina Faso.
Thomas Sankara , Blaise Compaore ashinjwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rwe akaba yarapfuye mu mwaka 1987 apfira mu gikorwa cyo ku muhirika ku butegetsi bivugwako cyateguwe na Blaise Compaore afashijwe n’ubufaransa ndetse iki gikorwa kikaza kurangira Blaise Compaore abaye Perezida wa Burkina Faso kugeza 2014 ubwo yakurwaga ku butegetsi n’igitutu cy’abaturage.
Blaise Compaore akaba yarahamijwe n’urukiko rwa Burkina Faso icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara ndetse ayita ahabwa igihano cyo gufungwa burundu , ntago biramenyeka neza niba Compaore azagumishirizwaho ibi bihano nubwo goverinoma ya Burkina Faso yo yatangajeko iy’inama ya Compaore n’akanama ka gisirikare itazakuraho imyanzuro y’urukiko.
Source : BBC