Home Amakuru Amakuru agezweho : Minisiteri y'uburezi yatangaje amanota y'ibizamini by leta 2022/23

Amakuru agezweho : Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’ibizamini by leta 2022/23

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) , kuri uyu wa kabiri , tariki 12 Nzeri 2023 , nibwo yatangaje amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanze ndetse n’amashuri y’icyiciro cya mbere cya yisumbuye , umwaka w’amashuri 2022/2023.

Abanyeshuri bari bariyandikishije gukora ibizamini mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 , mu mashuri abanza bakaba bari abanyeshuri 203,086 , muri bo abakobwa bakaba bari 111,964 mugihe abahungo bari 91,119.

Abanyeshuri bari biriyandikishije gukora ibizamini mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 , mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bakaba bari abanyeshuri 131,602 , muri bo abakobwa bakaba bari 73,561 mugihe abahungu bari 58,041.

MINEDIC , ikaba yatangaje ko abanyeshuri 201,679 aribo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza , aho muri bo abanyeshuri bagera kuri 91.09% batsinze ikizamini cya leta , 55.29% bakaba baratsinze ari abakobwa mugihe abahugu batsinze ku kigero cya 44.71% , isoma ry’ikinyarwanda aka ariryo somo batsinze ari benshi.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nacyo , MINEDIC , ikaba yatangaje ko abanyeshuri batsinze muri rusange bari ku kigero cya 86.97% , aho abakobwa batsinze ku kigero cya 54.28% mugihe abahungu bo batsinze ku kigero cya 45.72% , ni mugihe amasomo batsinze kurusha ayandi arimo ikinyarwanda , icyongereza n’ubugenge.

NESA , ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya leta kikaba cyayise gishyiraho uburyo bushobora gufasha abanyeshuri cyangwa ababyeyi b’abanyeshuri ku kuba babasha kureba amanota y’umunyeshuri n’uburyo yitwaye mu masomo yakoze mu kizamini cya leta , 2022/2023.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here