Home Amakuru "Abimukira ntibataza, tuzabasubiza amafaranga yabo" Perezida Paul Kagame

“Abimukira ntibataza, tuzabasubiza amafaranga yabo” Perezida Paul Kagame

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , uri I Davos mu gihugu cy’ubusuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi (World Economic forum) , yashimagiyeko u Rwanda rwiteguye gusubiza amafaranga ubwongereza bwaruhaye mugihe gahunda y’abimukira y’aba idakunze.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko kuba gahunda y’abimukira bazakurwa mu gihugu cy’ubwongereza bazanwa mu Rwanda irimo kugenda biguru ntege ari ikibazo cy’ubwongereza aho kuba ikibazo cy’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame kandi akaba yaravuzeko igihugu kiteguye gusubiza amafaranga cyahahwe n’ubwongereza muri iyi gahunda y’abimukira bazazanwa mu Rwanda , mugihe by’aba bibaye ngombwa ko ayo amafaranga ubwongereza bwakifuzako buyasubizwa.

Ibi Perezida Paul Kagame akaba yarabigarutseho , kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mutarama 2024 , I Davos mu Busuwisi nyuma y’uko umunyamakuru wa BBC news yari amucarenjinze ubwo Perezida yari amunyuzeho ubundi akumubaza kuri iki kibazo cy’Abimukira.

Umunyamakuru wa BBC news , akaba yarabajije Perezida Paul Kagame impamvu gahunda y’abimukira hagati y’u Rwanda n’ubwongereza itarimo gukora , Perezida Paul Kagame akaba yarayise asubiza uyu munyamakuru ati “uzabibaze ubwongereza”.

Uyu munyamakuru akaba yarayise abwira umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ko urukiko rw’ikirenga rw’ubwongereza rwavuzeko u Rwanda atari igihugu gitekanye ubundi uyu munyamakuru abaza Perezida Paul Kagame niba koko u Rwanda rutekanye ku bimukira.

Perezida Paul Kagame akaba yarabaye nkuhagarara kugirango asubiza uyu munyamakuru , Perezida Paul Kagame akaba yarayise abwira uyu munyamakuru ko kuba gahunda y’abimukira iri kugenda biguru ntege ari ikibazo cy’ubwongereza aho kuba u Rwanda.

Umunyamakuru akaba ataranyuzwe ubundi abaza Perezida Paul Kagame icyizakorwa mugihe u Rwanda rukomeje kwakira amamiriyoni y’ubwongereza atangwa ku Rwanda muri iyi gahunda y’abimukira , mugihe kandi nta mwimukira ntumwe rurakira.

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yarasubije uyu munyamakuru ko amafaranga atangwa n’ubwongereza kari amafaranga azakoreshwa kuri aba bimukira mugihe bazaba bageze mu Rwanda kandi ko mugihe batazigera bazanwa mu Rwanda , u Rwanda rwiteguye gusubiza amafaranga ubwongereza bwaruhaye , mugihe by’aba bibaye ngombwa.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here