Home Amakuru Abayobozi b'u Rwanda na Repabulika ya Congo bagiye guhurira mu nama y'iminsi...

Abayobozi b’u Rwanda na Repabulika ya Congo bagiye guhurira mu nama y’iminsi 3 I Kigali mukongera kuganira kuri gahunda yo kwambuka imipaka ha koreshejwe jeto cyangwa indangamuntu nkuko yakoreshwaga mbere ya covid-19

kuri uyu wa mbere tariki 9 Gicurasi 2022 , I Kigali hateraniye inama izama iminsi 3 igiye guhuza inzego z’ubuyobozi ku ruhande rw’umujyi wa Goma muri Repabulika ya Congo ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda.

Mu biganiro byitezweho kuganira kuri gahunda yo gusubizaho kwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi hakoreshejwe indangamuntu cyangwa jeto , gahunda yahoze ikoreshwa ku mipaka y’ibihugu byombi mbere yuko covid-19 yaduka kw’isi , maze isi ikajya mu bihe bidasanzwe.

Abaturage batuye mu mijyi ya Rubavu na Goma bagaragaza inzitizi ziri mu bucuruzi ku mipaka y’ibihugu byombi zikwiye gukemurwa imipaka ikongera gukora amasaha 24 ndetse n’abaturage bakongera kwambuka hakoreshejwe indangamuntu cyangwa jeto , nkuko byahoze mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19 abambukiranya imipaka ya Rubavu na Goma bageraga ku bihumbi 70 ku munsi umwe gusa bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye ku mpande zombi mugihe kuri ubu bagabanyutse bakagera ku bihumbi 14,500 ku munsi bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma Komiseri wa police ya Repabulika ya Congo Makosa kabeya Francois mu ruzinduko yagiriye muri Rubavu ubwo yarari mu rugendo yerekeza mu nama i kigali yatangajeko ibibazo by’umupaka wa Goma na Rubavu ari ikibazo kigomba kwigwaho kigashakirwa umuti , mu nama we n’intumwa zimuherekeje bagiyemo I kigali.

Umuyobozi wa karere ka Rubavu Kambogo Alphonse yavuzeko mu biganiro bagiye kugirana n’intumwa z’iturutse muri Repabulika ya Congo hashobora kuvamo igisubizo kiza gikuraho inzitizi zibangamiye ubucuruzi bwo ku mupaka wa Rubavu na Goma , bitewe n’uburyo abahukoreraho bakomeje gusabako izo mbogamizi zakurwaho.

Kambogo Alphonse akaba yavuzeko ibiganiro bigiye guhuza impande zombi bizamara iminsi 3 , avugako ariho hazavamo umwanzuro urebana no kunoza ubuhayirane bwo ku mupaka hagati y’impande zombi yaba u Rwanda n’igihugu cya Repabulika ya Congo.

Source : Kigali to day

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here