Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Somalia nyuma yo gukora Inama n’abandi bayobozi bo munzego za leta ya somalia , kuri uyu wa Kabiri Ugushyingo 2021 yatangajeko igihugu cye cya Somalia kigiye kwinjira mu bihe bidasanzwe kubera Amapfa.
Minisitiri Mohamed Hussein Roble w’igihugu cya Somalia yavuzeko igihugu cya Somalia kigiye kwinjira mu bihe bidasanzwe kubera Amapfa acyugarije yatumye abanya-somalia benshi kuri ubu bafite ikibazo cy’inzara.
Mohamed Hussein Roble yatangaje ibinjyanye n’ikicyemezo nyuma y’inama yakoranye n’abandi bayobozi bagize goverinoma y’igihugu cya Somalia kuri uyu wa Kabiri Ugushyingo 2021 , muri somalia kuri ubu ibice bitandukanye bya somalia kuri ubu byibasiwe n’amapfa yatewe no kubura kw’imvura.
Amakuru atangwa n’umuryango wa bibumbye avuga kuri iki gihugu cya Somalia avugako kuva mu mwaka 2020 , igihugu cya Somalia kitarangwisha imvura ihagije ku butaka bwacyo , umuryango wa bibumbye uvugako naho imvura yaguye yabaga ari ibitonyanga.
Ibi bihe bidasanzwe muri iki gihugu cya Somalia by’amapfa cyatumye abaturage ba banya-somalia ba barirwa muri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magatandatu(2,600) bahura n’ikibazo cyo kubura amazi ugasanga amazi ari ikibazo gikomeye ku banya-somalia , iki kibazo cyanatumye abanya-somalia barenga ibihumbi 100 bahunga igihugu.
Source : Al Jazeera