Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari twitter) yihanganishije Perezida w’igihugu cya Kenya William Ruto ndetse n’umuryango wa General Francis Omondo Ongolla , nyuma y’uko apfiriye mu mpanuka ya Kajugujugu ari kumwe n’abandi icyenda.
Ku munsi w’ejo hashize , kuwa gatanu tariki 19 Mata 2024 , akaba aribwo Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje inkuru yicamugongo ku gihugu cya Kenya ndetse n’abaturage bacyo y’uko umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu cya Kenya yapfuye azize impanuka y’indege ya Kajugujugu iguye mu burengerazuba bw’igihugu.
Uretse umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Kenya , General Francis Omondo Ongolla , wahitanywe n’iyi mpanuka , akaba yarapfanye n’abandi bantu barindwi mugihe abantu babiri aribo barokotse iyi mpanuka gusa bakaba barayise bajyanwa mu bitaro kugirango babashe kwitabwaho.
Nyuma y’iyi mpanuka igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere kikaba cyarayise cyohereza itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere rikajya gukora iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyarateye iyi mpanuka yaguyemo , General Francis Omondo Ongolla , umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya Kenya.
Perezida William Ruto , mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yaratangajeko igihugu cya Kenya ko kigiye mu cyunamo nyuma y’uko General Francis Omondo Ongolla ayitanywe n’impanuka ya Kajugujugu ndetse amadarapo y’igihugu akaba yarurukijwe mugihe cy’iminsi itatu mu rwego rwo kunamira , General Francis Omondo Ongolla.
General Francis Omondo Ongolla , akaba yitabye Imana azize impanuka y’indege ya Kajugujugu nyuma y’uko mu munsi iri imbere yiteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 abarizwa mu gisirikare cy’ingabo za Kenya aho yakozemo imirimo itandukanye aho yanabaye komanda w’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere ndetse n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’iki gihugu cya Kenya.