Home Amakuru Kwibuka 30 : Amahanga yifatanyije n'u Rwanda Kwibuka 30 , Jenoside yakorewe...

Kwibuka 30 : Amahanga yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka 30 , Jenoside yakorewe abatutsi

Abayobozi batandukanye inshuti z’u Rwanda n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bice by’isi bitandukanye , kuri iki cyumweru tariki 7 mata 2024 , hano I Kigali bahuriye mu muhango wo gutangiza icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abayobozi batandukanye biganjemo abakuru b’ibihugu naza goverinoma y’aba ku mugabane wa Africa , Asia , ndetse n’uburayi bakaba bari mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru , Abakuru b’ibihugu , inshuti z’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange , bakaba barahuriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi , ahabereye umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere ndetse no gushyira indabo kumva zishyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Nyuma y’uyu muhango wo gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo kumva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi , uyu muhango ukaba warakomereje mu nyubako ya BK Arena aho abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda bahurijwe kugirango bakurikirane umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka 30.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , mw’ijambo yageje kubari bitabiriye uyu muhango akaba yarashimiye abayobozi batandukanye bavuye mu bice by’isi bitandukanye bakaza kwifatanye n’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Muri uyu muhango kandi perezida Paul Kagame akaba yarongeye kuvugako abanyarwanda bakibereyemo umwenda abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , ngo kuko babasabye gukora ibidashoboka , babasaba kwikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ubundi avugako ari ikintu babashimira buri munsi.

Abanyarwanya , hakaba hashize imyaka 30 hibukwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 , aho abarenga miliyoni imwe bishwe mugihe cy’iminsi 100 ubundi ikaza guhagarikwa n’ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe n’umukuru w’igihugu , perezida Paul Kagame.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here