Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 birimo icyaha cyo kwica abantu 14 barimo abagore 13 , yasabye imbabazi imiryango yiciye , abanyarwanda ndetse na Perezida wa Repabulika , Perezida Paul Kagame nyuma yo gutangiraga kuburana urubanza arengwamo muzi.
Kuri uyu wa gatanu , tariki 9 Gashyantare 2024 , akaba aribwo ku nshuro ya mbere kazungu Denis yari yongeye kugera imbere y’urukiko nyuma y’uko yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo , akaba yagejejwe imbere y’urukiko yambaye impuzankano y’abagororwa y’iroza.
Mu gutangira urubanza Kazungu Denis umucamanza akaba yamubajije niba aburana yemera ibyaha akurikiranyweho cyangwa aburana abihaka , mu magambo ye Kazungu Denis akaba yemereye umucamanza ko aburana yemera ibyaha byose akurikiranyweho kandi ko yabikoze.
Ubushinjacyaha muri uru rubanza bukaba bwagaragaje imiterere y’ibyaha uyu Kazungu Denis akurikiranyweho ndetse busonanura n’uburyo uyu Kazungu Denis yakozemo ibi byaha 10 akurikiranyweho birimo n’abantu 14 yishe agashyingura iwe.
Ubushinjacyaha bukaba bwagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Kicukiro ko kazungu Denis yishe abantu 14 barimo abagore 13 yabicaga nyuma yo kubashukisha ko agiye kubaha akazi ubundi bagatahana bamara kugera iwe akabica akabishyingura iwe mu cyobo yari yaracukuye.
Nyuma yo gusobanura no kugaragariza urukiko uburemere bw’ibyaha Kazungu Denis yakoze , ubushinjacyaha bukaba bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Kicukiro kuzakatira igifungo cya burundu uyu Kazungu Denis ndetse akanatanga izahabu ya miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda.
Kazungu Denis , ubwo umucamanza yaramusabye kugira icyo avuga ku gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha akaba yavuzeko yakoze ibintu by’ubunyamaswa ubundi avugako asaba imbabazi ababyeyi yiciye abana , agasaba imbabazi abanyarwanda ndetse n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.
Mu magambo ye , Kazungu Denis akaba yavuzeko umukuru w’igihugu y’abatoje kuba intwari we ariko agahitamo kuba ikingwari , avugako ibyo yakoze yabikoze ku giti cye kandi ko nta kintu cyatumye abikora yavuga ko aricyo cyabimuteye.
Kazungu Denis , akaba yasabye urukiko rwisumbuye rwa Kicukiro kuzaca nkoni zambi ubundi rukamugabanyiriza ibihano ntazahabwe igifungo cya burundu ndetse n’izahabu rya miliyoni 10 nkuko ubushinjacyaha bwabimusabiye kubera uburemere bw’ibyaha kazungu Denis akurikiranyweho.