Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda , General Mubarack Muganga , n’itsinda ry’abasirikare yari ayoboye bagaragaye mu gihugu cya Uganda bagiye kwifatanya n’iki gihugu cya Uganda mu birori byo kwizihiza umunsi wo kubohora Uganda byari biyobowe na Perezida Museveni bizwi nka “Tarehe site”.
General Mubarack Muganga , muri ibi birori akaba yari kumwe n’itsinda ry’abasirikare batanu barimo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda , Brig Gen Ronald Rwivanga , bajyanye muri ibi birori byo kwizihiza umunsi wo kubohora igihugu cya Uganda , ku nshuro ya 43.
Ubwo ibi birori byari byabereye mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Uganda mu gace ka Busesa , General Mubarack Muganga n’itsinda ry’abasirikare yari kumwe naryo bakaba basabwe gufata ifoto y’urwibutso bari kumwe na Perezida Museveni wari uyoboye ibi birori.
Kuva mu mwaka 1981 , akaba aribwo ingabo zari ziyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni zatangije urugamba rwo kubohora igihugu cya Uganda , akaba ari urugamba rwagejeje ku itsinzi Perezida Museveni n’abasirikare yari ayoboye mu mwaka 1986.
Nyuma y’uko urugamba rurangiye Perezida Museveni akajya ku butegetsi bw’iki gihugu cya Uganda asimbuye Milton Obote yari amaze guhirika ku butegetsi akaba yarayise ashyiraho tariki 6 Gashyantare nk’umunsi wo kunzirikana abasirikare batangije uru rugamba rwo kubohora Uganda.
Muri ibi birori , Perezida Museveni akaba yashimiye ibihugu by’ibituranyi bya Uganda byohereje ababihagarariye muri ibi birori bya “Tarehe site” ubundi ashimangirako igihugu cye cya Uganda kizakomeza gukorana n’ibihugu byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba muri gahunda zitandukanye zirimo iz’iterambere n’umutekano.