Home Amakuru Transparency International : U Rwanda rwaje kumwanya wa 49 kw'isi mu bihugu...

Transparency International : U Rwanda rwaje kumwanya wa 49 kw’isi mu bihugu birwanya ruswa

Mu cyegeranyo/ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa na karengane , International transparency , mu mwaka wa 2023 , u Rwanda rwaje kumwanya wa 49 kw’isi mu bihugu birwanya ruswa n’akarengane.

U Rwanda muri iki cyegeranyo cya 2023 rukaba rwaje kumwanya wa 49 ruzamutseho imyanya itanu nyuma yuko mu cyegeranyo cy’uyu muryango wa international transparency cyo mu mwaka wa 2022 rwari rwashyizwe kumwanya wa 54 , mu bihugu 180.

Raporo nshya y’uyu muryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane y’umwaka wa 2023 , ikaba yaragaragajeko u Rwanda rwazamutseho imyanya itanu ndetse n’amanota 53% , mugihe mu mwaka wa 2022 rwari ruri kumwanya 54 n’amanota 51%.

Muri iyi raporo kandi ku mugabane wa Africa , u Rwanda rukaba rwaragumye kumwanya wa kane n’ubundi rwari ruriho mu mwaka wa 2022 , aho ruza inyuma y’igihugu cya Seychelles gifite amanota 71% , Cape Verde gifite amanota 64% , Botswana gifite amanota 59% , hakaza n’u Rwanda rwa Kane n’amanota 53%.

U Rwanda rukaba arirwo ruza kumwanya wa mbere mu karere ka EAC ruherereyemo , u Rwanda akaba ari kimwe mu bihugu byo kw’isi byashyizeho ingamba zo guhangana n’ikibazo cya ruswa mu gihugu aho usanga buri mwaka hagaraga umubare munini wabakurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Umwaka wa 2023 ari nabwo iki cyegeranyo cya international transparency cyakozwe , mu Rwanda ubutabera bukaba bwaraciye imanza zigiye zitandukanye zifitanye isano n’ibyaha bya ruswa aho iz’imanze zagiye zinagaragaramo bamwe mu bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu , babaga bakurikiranyweho iki cyaha cya ruswa.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here