Perezida w’igihugu cya Guinea Conackry , uyoboye inzibacyuho y’iki gihugu cya Guinea Conackry , General Mamadi Doumbouya ategerejwe I Kigali mu Rwanda , mu ruzinduko rwe rwa kazi rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi , u Rwanda na Guinea Conackry.
Kuri uyu wa kane , tariki 25 Mutarama 2023 , akaba aribwo biteganyijwe ko Perezida Mamadi Doumbouya agera mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwa kazi no gutsura umubano hagati y’igihugu cye cya Guinea Conackly ndetse n’igihugu cy’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu cya Guinea Conackly , General Mamadi Doumbouya , akaba agiriye uruzinduko rwe rwa kazi mu Rwanda nyuma y’uko mu mwaka wa 2023 Perezida Paul Kagame nawe yari yagiriye uruzindo rw’akazi muri iki gihugu cya Conakry akanahura na Perezida Mamadi Doumbouya.
Ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cya Guinea Conackry , akaba yaragiranye ibiganiro na Perezida Mamadi Doumbouya byaragarutse ku kurushaho gukorana hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubukungu n’izindi.
Perezida Mamadi Doumbouya , akaba ariwe umukuru w’igihugu wa mbere kuri uyu mugabane wa Africa ugendereye u Rwanda muri uy’umwaka wa 2024 , u Rwanda na Guinea Conackry akaba ari ibihugu bifitanye umubano mwiza n’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano ndetse n’ibicuruzi ndetse n’indi mikoranire mu nzego zitandukanye.