Ikipe ya AS Roma yo mu gihugu cy’ubutariyani ikina mu kiciro cya mbere cya serie A shampiyona y’ubutariyani , yatandukanye n’umutoza Jose Mourinho waruyimazemo hafi imyaka itatu ayitoza , nyuma y’uko uyu mutoza akomeje kugira umusaruro mubi , mu kibuga.
Umutoza Jose Mourinho , ikipe ya AS Roma ikaba imwirukanye nyuma y’uko muri uy’umwaka w’imikino wa 2023/24 atabashije kwitwara neza y’aba mu mikino ya shampiyona aho ikipe ya AS Roma iri kumwanya wa 9 n’amanota 22 ndetse ikaba yaranasezerewe mu gikombe cy’igihugu cya coppa Italia.
Nyuma y’uyu musaruro utari mwiza ku mutoza Jose Mourinho , ikipe ya AS Roma ikaba yarafashe umwanzuro wo gutandukana n’umutoza Jose Mourinho nyuma y’ibihe byiza bagiranye mu myaka ibiri yari amaze atoza iy’ikipe yo mu gihugu cy’ubutariyani.
Mourinho , akaba yarageze mw’ikipe ya AS Roma mu mwaka wa 2021 aje gutoza iy’ikipe yo mu mujyi wa Roma , mu mwaka we wa mbere akaba yarabashije guhesha igikombe cya UEFA Conference League iy’ikipe , ku nshuro ya mbere iki gikombe gitangiye gukinwa ku mugabane w’iburayi.
Mu mwaka we wa kabiri , Jose Mourinho akaba yarongeye kugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cya UEFA Europa League iy’ikipe ya AS Roma gusa iza gutwarwa iki gikombe n’ikipe ya Sevilla yo muri Esupanye , nyuma yo gutsindwa kuri penality n’iyi kipe ya Sevilla.
Jose Mourinho , akaba yari umutoza ukunzwe cyane mu mujyi wa Roma aho yari akunzwe cyane n’abafana b’iyi kipe doreko nyuma yo kwirukanwa ashinjwa umusaruro mubi , abafana bo bamusanganiye ku kibuga cy’imyitozo y’iyi kipe bakamusezeraho ndetse Mourinho bikamurenga agasuka amarira.