Umuvugizi wa Moise Katumbi , Olivier Kamitatu yashinje Perezida Felix Tshisekedi uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kuba ariwe wahaye amabwiriza abasirikare ba Congo yo kugota urugo rwa Moise Katumbi no kumufungira iwe.
Kuwa mbere tariki 8 Mutarama 2024 , nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza abasirikare ndetse n’abapolice ba Congo bafite intwaro n’imodoka z’intambara bazengurutse urugo rwa Moise Katumbi ruhereye mu ntara ya Haut-Katanga.
Aya mashusho akaba yaragaraje aba basirikare n’abapolice bahagarika Moise Katumbi ubwo yari avuye mu rugo rwe agiye bakamubwirako agomba gusubira mu rugo ko atemerewe gusohoka iwe , Moise Katumbi akaba yaragaraye arimo gushwana n’aba basirikare.
Gusa nyuma aba basirikare n’abapolice bakaba barayise bava ku rugo rwa Moise Katumbi nyuma y’uko goverineri w’intara ya Haut-Katanga , Jacques Kyabula Katwe abinyujije ku rubuga rwe rwa X avuzeko nta mabwiriza yatanzwe yo kugira uwo babuza kwindegembya uwo ari wese muri Kashobwe , aho urugo rwa Moise Katumbi ruherereye.
Umuvugizi wa Katumbi , kamitatu akaba yaravuzeko kugota urugo rwa Moise Katumbi no kumubuza kwindegembya ko ari igikorwa cy’ubutegetsi bwa Congo cyo gukwirakwiza igitugu bushaka guhonyora uburenganzira bw’utavuga rumwe n’ubutegetsi wese mu buryo bwa demokarasi mu mahoro.
Kamitatu kandi akaba yaravuzeko Felix Tshisekedi ariwe ugomba kuzabazwa kugerageza uko ariko kose kwahungabanya ubuzima bwite bwa Moise Katumbi , nyuma y’uko woyerejwe abasirikare n’abapolice bafite intwaro kugota urugo rwe.
Nyuma y’uko aba basirikare n’abapolice bavuye ku rugo rwa Moise Katumbi , hakaba haragaragaye amashusho mu rugo rwa Moise Katumbi huzuye abaturage by’umwihariko abaturanye nawe bagiye kwifatanya nawe ndetse amashusho agaragaza Moise Katumbi arimo kuvugana nabo akoresheje indagururamajwi.
Mu mwaka ushize wa 2023 , akaba aribwo muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo habaye amatora y’umukuru w’igihugu ubundi biza gutangazwa ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze aya matora n’amajwi 73% aza gukurikirwa na Moise Katumbi wagize amajwi 18%.
Gusa , abakandida biyamamarije kuri uyu mwanya w’umukuru w’igihugu harimo na Moise Katumbi uretse Felix Tshisekedi wenyine , bakaba baramaganye ibyavuye mu matora ndetse basabako aya matora yaseswa hagakorwa , ni mugihe banasabye ko aseswa mugihe yarimo araba.
Moise Katumbi we akaba yarasohoye itangazo yamagana ibyavuye muri aya matora y’umukuru w’igihugu asabako igisubizo cy’ayo ko cyaba kimwe gusa kuba yaseswa , muri ir’itangazo kandi Moise Katumbi akaba yarasabye komisiyo mpuzamahanga kutazigera yemera ibyavuye muri aya matora.
Gusa , nubwo aba basirikare n’abapolice bavuye ku rugo rwa Moise Katumbi , amakuru akaba avugako bataba baragiye burundu ahubwo ko baba barimutse bakajya ku muhanda warekeza mu rugo rwa Katumbi ndetse hashobora kuba hari n’abasirikare batambaye impuzankano ya gisirikare bari gucungira hafi uyu mugabo Moise Katumbi.