Umwami Abdullah ll Ibn Al-Hussein w’igihugu cya Yorudaniya yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda , aho ari uruzinduko yasuyemo ibikorwa byinshi bitandukanye byo mu Rwanda , akaba ari uruzinduko yari yatangiye ku cyumweru tariki 7 Mutarama 2024.
Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mutarama 2024 , akaba aribwo Perezida Paul Kagame yaherekeje Umwami Abdullah ll Ibn Al-Hussein wari mu Rwanda mugihe cy’iminsi itatu mu ruzinduko rwe rw’akazi rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko , Umwami Abdullah ll Ibn Al-Hussein na Perezida Paul Kagame bakaba baragiranye ibiganiro byibabze ku ngingo zitandukanye zigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi , u Rwanda na Yorudaniya.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi bakaba barahagarariye isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi agamije imikoranire , aho ari amasezerano yasinyweho n’abaminisitiri b’ibihugu byombi bashinzwe ubucuruzi n’inganda.
Umwami Abdullah ll Ibn Al-Hussein abinyujije ku rubuga rwa X , akaba yashimiye umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame uburyo yakiriwe mu Rwanda , Perezida Paul Kagame nawe abwira umwami Abdullah ll Ibn Al-Hussein ko yishimiye kumwakira no kuba yarasuye u Rwanda.
Abakuru b’ibihugu byombi bakaba baremeranyije gukomeza umubano w’ibihugu byombi , aho kuri ubu wavugako igihugu cy’u Rwanda n’ubwami bwa Yorudaniya umubano w’ibihugu byombi uri kurwego rushimishije nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byombi bagiriye uruzinduko mu bihugu byombi kandi hakanasinywa amasezerano agamije korohereza abaturage b’ibihugu byombi , Yorudaniya n’u Rwanda.