Umuhanzi Niyo Bosco ukora umuziki nyarwanda ukizamuka ariko umaze kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu cy’URwanda ukora indirimbo zirimo ubutumwa akenshi bwibanda kurubyiruko akavangamo nizivuga ubutumwa bw’Imana ubwo yasohoraga indirimbo ye nshyashya yise “piyapuresha” n’indirimbo yakunzwe nabenshi cyane kuko n’indirimbo yarebwe nabagera kubihumbi bitatu n’abandi barengaho mu minota ma kumyabiri ibi byatangazwaga na manager we Murindahabi Irene ku Isibo tv aho yarari live arigutanga ikiganiro.
Niyo Bosco ni umuhanzi wamenyekanye mu mwaka wa 2019 umwana utabasha kureba ariko warufite impano idasazwe wacurangaga gitari kandi akamenya kuririmba bidasazwe no kwandika indirimbo uyu muhanzi yakoranye indirimbo n’umuhanzi Aline Gahongayire iyi ndirimbo nayo yaje gukundwa bidasazwe kandi yakoze nizindi zakunzwe cyane nka Seka,Ubigenza ute ? nizindi nyinshi zitandukanye ubu akabari ari umunyamuziki ukomeye mu Rwanda.
Nyuma y’indirimbo ye nshya “piyapuresha” yasohotse ku cyumweru kubera ubutumwa burimo bwibanda kurubyiruko rw’ikigihe ibintu rurimo umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco Hon.Bamporiki Edouard yashimye inganzo yuyu muhanzi amusaba gukomeza gukebura urubyiruko, ko uwaba intore yaba nkawe abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yagize ati“mwana w’URwanda Niyo Bosco kuri iki gihangano cyiza. uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. gwiza inganzo . komeza ukebure”.
Indirimbo ye nshya“piyapuresha” ubungubu imaze kurebwa nabarenga ibihumbi maganatatu (314,309) kuri youtube channel ye imaze kwiyandikishwaho(Subscriber) n’abarenga ibihumbi ijana , management ye ikuriwe na Murindahabi Irene yanatangajeko uyu muhanzi Niyo Bosco yakoranye amasezerano n’ikipe ya PSG yo mugihugu cy’Ubufaransa mugukoresha ibihangano bye.