Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyijije abasirikare bashya bagizwe n’inkumi n’abasore mu ngabo z’u Rwanda , bari bamaze igihe kingana n’amezi arindwi mu myitozo mu ishuri rya gisirikare rya Nasho riherereye mu karere ka kirehe mu burasirazuba bw’igihugu.
Aba basirikare bashya bakaba binjijwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma y’uko bamaze kwerekana ko mu gihe cy’amezi arindwi bahabwa amasomo bafite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu n’abaturage bakoresheje intwaro n’imbaraga z’umubiri.
Lt Gen Mubarakh Muganga , umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) ahagarariye umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , Perezida Paul Kagame , akaba ariwe winjije aba basirikare bashya bagizwe n’inkumi n’abasore mu ngabo z’u Rwanda.
Lt Gen Mubarakh Muganga , akaba yashimiye aba basirikare binjijwe mu gisirikare cy’u Rwanda abashimira kuba bareyemeye kujya mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ubundi abasaba gukoresha ubumenyi baherewe mu ishuri rya Nasho barinda igihugu cy’ababyaye.
Lt Gen Mubarakh Muganga , akaba yarasabye aba basirikare bashya gukoresha ubumenyi baherewe mu ishuri rya Nasho , mu kuzuza inshingano za RDF ndetse ubu bumenyi bukazabafasha no gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo ka RDF.